Mbere y'uko umwaka wa 2018 urangira tukinjira mu mwaka mushya wa 2019 Inyarwanda.com yifuje kubereka uko umujyi wa Kigali ugaragara. Ni inkuru y'amafoto meza cyane yafotowe n'abasore ba Inyarwanda.com bazobereye muri uyu mwuga bayafotora mu bihe bitandukanye dore ko harimo ayafotowe ku manywa n'ayafotowe mu ijoro.
Uko umujyi wa Kigali ukomeza gutera imbere ni nako inyubako nazo zigenda ziba nyinshi muri Kigali. Nk'uko bisanzwe Inyarwanda.com isanzwe ibagezaho inkuru z'amafoto y'ahantu hatandukanye hanafite amateka yihariye, mbere y'uko umwaka wa 2018 urangira twifuje kubereka inyubako ndende ziri muri Kigali. Turanakwereka uko umujyi wa Kigali uba umeze mu masaha y'ijoro.
Izi ni zimwe mu nzu ndende mu mujyi wa Kigali
REBA ANDI MAFOTO
Mu myaka yashize iyi nzu yitwa Centenary House ni yo yari ndende mu gace iherereyemo ariko ubu hari iziyisumba mu burebure
Uhagaze mu muhanda ahagenewe abanyamaguru uba ureba neza izi nzu uko zikurikirana
Ubumwe Grande Hotel imwe mu nzu ndende mu Rwanda kandi igaragara neza, ni ya nzu ujya wumva ifite Pisine hejuru ku gasongero kayo
Aha ni mu ihuriro ry'imihanda mu mujyi, iyi mirongo mureba ni Imodoka ndetse na Moto ziba zinyuranamo, ubu bwoko bw'iyi foto bwitwa Long exprosure mu ndimi z'amahanga
Uburebure bw'inzu yitwa Kigali City Tower buyishyira ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu nzu ndende cyane
N'iyo urebeye kure uba ubona ko Kigali City Tower ari ndende koko
Uko uba ureba umujyi mu masaha y'ijoro
Isura ya Kigali mu masaha y'ijoro
Kigali Convention Center (KCC) inyubako ihenze kurusha izindi mu Rwanda, africaranking.com iherutse gutangaza ko iyi nzu ari yo ihenze muri Afrika
Umuhanda uva mu mujyi werekeza i Nyabugogo
Aha ni ho hahoze Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda
Iyi ni yo nzu ikoreramo COGEBANK
Iyi iri mu nzu nshya muri Kigali ikoreramo Banki y'abaturage (BPR)
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel & Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO