Kigali

Kizito Mihigo indirimbo “Aho kuguhomba yaguhombya” yayihaye ubusobanuro mu rurimi rw’Igifaransa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2018 16:19
0


Umunyamuziki Kizito Mihigo wogeza ivanjiri binyuze mu bihangano bye, amashusho y’indirimbo ye “Aho kuguhomba yaguhombya” yayahaye ubusobanuro mu rurimi rw’Igifaransa byorohera abatumva Ikinyarwanda gusoma ubutumwa uyu muhanzi yakubiye muri iyi ndirimbo.



Iyi ndirimbo ifite iminota itandatu n’amasegonda miringo itatu n’icyenda (6min:39’). Yumvikanamo ibicurangisho byiganje muri Kiliziya Gatolika, ni yo ndirimbo ya mbere Kizito Mihigo yashyize hanze nyuma yo kuva muri Gereza afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kizito avuga ko indirimbo ye irimo ubutumwa bufasha abantu kugarukira Imana kugira ngo babone umukiro n'amahoro nyayo. Ati: "Turamutse tubufungiranye mu gihugu cyacu byaba ari bibi. Ibyiza by'Imana biryoha bisangiwe". Yavuze kandi ko ari gutekereza n’uburyo mu minsi ya vuba iyi ndirimbo ye ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ yayiha ubusobanuro mu rurumi rw’Icyongereza.

Yagize ati «  Yego, ‘subtitles’ z'Icyongereza nazo zizakurikiraho mu gihe kitarenze ukwezi. Nabanje igifaransa kuko ari cyo kimbangukira ariko n'abavuga icyongereza ubu butumwa buzabageraho, ndetse nibishoboka no mu zindi ndimi nk'igiswahili, espagnol n'ibindi. »

Mu minsi ishize nibwo Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo « Aho kuguhomba Yaguhombya », imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana na mirongo irindwi ku rubuga rwa YouTube. 


Kizito Mihigo yatangiye urugendo rw'ibitaramo bizenguruka Paruwasi zo mu Rwanda.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA' YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND