Ni igitaramo cyatangiye Saa Kumi n'amanywa gisozwa Saa Tatu z'ijoro. Cyitabiriwe ku rwego rushimishije mu gihe kwinjira byari ukwishyura 5,000Frw, 10,000Frw n'imeza y'abantu 8 bazishyura 160,000Frw. Mu bantu bazwi mu gisata cya Gospel mu Rwanda bitabiriye iki gitaramo harimo; Bishop Dr Masengo Fidele, Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye, Alain Numa, Phanny Wibabara, Ronnie ukora muri RTV Sunday Live, Ev Mucyo David, Florent Ndutiye wa TV7 n'abandi banyuranye.
Gaju Justin uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Kid Gaju nawe yitabiriye igitaramo cy'itsinda Gisubizo Ministries yahozemo. Aimable Twahirwa ukunze gufasha abahanzi banyuranye nawe yari ari muri iki gitaramo. Album y'amashusho Gisubio Ministries bamuritse yakozwe mu buryo bugezweho bwa "Live recording" ikaba igizwe n'indirimbo 12, harimo izakunzwe cyane nka: Narababariwe, Mana uriho, Nguhetse ku mugongo, Amfiteye byinshi, Sinzahwema, Uri uwera Gitare n'izindi nyinshi.

Bamuritse album DVD ikozwe mu buryo bw'umwihariko
Muri iki gitaramo, Gisubizo Ministries yari iri kumwe na na bamwe mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo; Healing Worship Team, Bosco Nshuti, Nkomezi Prosper, Shekinah Worship Team Restoration Church Masoro, Ben&Chance na The Blessing Family igizwe n'abasore n'inkumi bahimbaza Imana bakoresheje ingingo z'umubiri wabo. Aba bose bahembuye imitima y'abitabiriye iki gitaramo. Pastor Edmond Kivuye waturutse i Burundi muri Eglise Vivante ni we wigishije ijambo ry'Imana.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE




Prosper Nkomezi

Ev Mucyo David yitabiriye iki gitaramo










































The Blessing Family mu gitaramo cya The Blessing Family

Gisubizo Ministries mu gitaramo cyabembuye benshi
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)
