Mu minsi ishize nibwo Edouce Softman yatangaje ko agiye kurushinga n'umukobwa w'umunyarwandakazi uba ku mugabane w'Uburayi ndetse anatangaza ko imyiteguro ayigeze kure, icyakora bitunguranye uyu muhanzi yaje kubihindura atangaza umukunzi we mushya witwa Queen ndetse anerura ko atuye mu mujyi wa Kigali.
Edouce Softman mu mpera z'umwaka wa 2017 nibwo yatangaje ko afite umukunzi ndetse bari mu myiteguro yo kurushinga ariko kandi uwo mukunzi we akaba ari umukobwa usanzwe uba hanze y'u Rwanda aba bamaze kwamamara ku izina ry'aba Diaspora, Edouce nubwo yahamyaga aya makuru ariko nanone ntiyakunze kugaruka ku mazina y'uyu mukobwa bitegura kurushinga.
Nyuma y'igihe iby'iyi nkuru bisa n'ibyacecetse kuri ubu Edouce yaje guhishura undi mukunzi we ndetse anemeza ko uyu mukunzi we mushya aba mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Uyu yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yashyize ifoto y'umukobwa arangije ashyiraho amagambo agira ati" Uwanjye wa nyawe." aha ariho umunyamakuru wacu yahereye aganira na Edouce ku bijyanye n'uwo bakundanaga wo muri Diaspora.
Edouce niwe washyize hanze ifoto y'uyu mukunzi we mushya
Aha umunyamakuru yabajije Edouce niba koko uyu ariwe mukunzi we, maze uyu muhanzi agira ati" Niwe rwose uwo niwe mugore wanjye yitwa Queen." abajijwe uko byageze ku mu Diaspora yakundaga kuvuga ko bazabana, aha Edouce Softman yaguze ati" Wimumbaza rwose kuko umugore wanjye ni uyu nkweretse..."
Aha twabajije uyu muhanzi niba uyu ariwe yavugaga bitegura kurushinga adutangariza ko atariwe ahubwo uyu ariwe mugore we adashaka kuvuga kuwo muri Diaspora. Edouce Softman udashaka kuvuga kumu Diaspora yakunze kuvugwaho byatumye twibaza niba koko uyu yavugaga mu gihe cyatambutse baratandukanye cyangwa yarabivuze ngo akomeze kuvugwa mu itangazamakuru gusa, icyakora ibi bibazo byose ntabwo Edouce yigeze ashaka kubisubiza cyane ko we yasubirishaga ijambo rimwe ati" Umugore wanjye ni uyu ibyundi wambaza sinshaka kubivuga."
TANGA IGITECYEREZO