Kigali

New Melody yakoze igitaramo gikomeye 'Selah Concert II' cyitabiriwe n'imbaga y'abantu barimo n'ibyamamare-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2018 5:46
0


New Melody igizwe n'abaririmbyi b'abahanga mu miririmbire baturuka mu matorero atandukanye ya Gikristo, yakoze igitaramo gikomeye 'Serah Concert II' mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018. Ni igitaramo cyahembuye imitima ya benshi by'akarusho hanaboneka abakira agakiza.



Iki gitaramo 'Selah Concert II' (cyari kibaye ku nshuro ya kabiri) cyabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali kuva Saa Cyenda z'amanywa kugeza Saa Tatu z'ijoro. Cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru dore ko salle yari yakubise yuzuye na cyane ko kwinjira byari ubuntu. Ugereranyije hari abantu basaga ibihumbi bine. New Melody yari iri kumwe na Dominic Ashimwe, Simon Kabera, Prosper Nkomezi, Shekina Worship Team n'Umwongereza David Warld, umugabo wa Liza Kamikazi.

New Melody

New Melody mu gitaramo cyahembuye benshi

Bamwe mu bantu b'ibyamamare hano mu Rwanda banze gucikanwa n'iki gitaramo cy'abanyempano ikomeye. Mu bacyitabiriye harimo abafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda, abo akaba ari; Aline Gahongayire, Knowless Butera, Mani Martin na Christopher. Hon Bamporiki Edouard Perezida w'Itorero ry'igihugu ni we wari umushyitsi mukuru ndetse ni nawe wari uhagarariye abaterankunga ba New Melody.

Knowless

Knowless Butera na Gahongayire

Hon Bamporiki Edouard wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo, mu ijambo rye yashimiye cyane New Melody yateguye iki gitaramo kiri ku rwego rwo hejuru. Yavuze ko ari ubwa mbere abonye imbaga y'abantu bahuriye hamwe batazanywe na 'Guma Guma' cyangwa kunywa inzoga ahubwo bakaza bafite intego yo kuramya Imana. Yibajije impamvu hatatumiwe abayobozi banyuranye mu nzego za Leta. Ibi byatumye asaba New Melody kimwe n'abandi bategura ibitaramo bigari byo kuramya no guhimbaza Imana kujya batumira inzego za Leta banagire ubutumwa batanga na cyane ko ngo bidakunze kubaho kubonera icyarimwe abantu bangana nk'abo yabonye muri iki gitaramo.

Bamporiki

Hon Bamporiki mu gitaramo cya New Melody

Pastor Senga Emmanuel yigishije ijambo ry'Imana muri iki gitaramo, yitsa cyane ku ntego yacyo iboneka muri Abafilipi 4:6,7. Uyu mupasitori yishimiwe cyane dore ko yigishije amagambo yakoze ku mitima ya benshi. Yatangaga ingero zisekeje cyane, ariko zirimo ubutumwa bukomeye. Ijambo ryagarutse cyane mu yo yavuze ni uko muri Yesu Kristo ari ho honyine umuntu yakwishima iteka. Nyuma yo kwigisha ijambo ry'Imana, abantu batari bacye bakiriye agakiza batangira urugendo rugana mu ijuru.

Muri 'Selah Live Concert II', byagaragaye ko New Melody basengeye iki gitaramo cyayo kandi Imana ikaba yarabumvise dore ko intego bari bafite yagezweho. Intego bari bafite nk'uko babitangarije Inyarwanda.com ni uguhembuka kw'imitima y'abantu bazitabira igitaramo ndetse no kubona iminyago y'abakira agakiza. New Melody bacuranze umuziki w'umwimerere wari uherekejwe n'amajwi agororotse, binyura cyane abari muri iki gitaramo. Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi ba New Melody yashimiye byimazeyo Imana yabashoboje, abantu bose bitabiriye iki gitaramo anashimira ababateye inkunga. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

New Melody

New Melody imbere y'imbaga y'abantu bitabiriye iki gitaramo

Simon KaberaSimon Kabera

Simon Kabera nyuma yo kuririmba yahise yakira New Melody

New Melody

Ubwo New Melody binjiraga muri salle yabereyemo igitaramo

New Melody

New MelodyNew MelodyNew MelodyShekinah Worship Team

Shekinah Worship Team yo muri Restoration church

New Melody

David Warld yafashijwe cyane

New MelodyNew MelodyNew Melody

Pastor Olivier Ndizeye yahagiriye ibihe byiza cyane

New MelodyNew Melody

Hon Bamporiki mu gutambira Imana

New Melody

Pastor Senga

Pastor Senga Emmanuel ni we wigishije ijambo ry'Imana

New Melody

Yari ahagarariye kompanyi HIPPO yateye inkunga iki gitaramo

Bamporiki

Hon Edouard Bamporiki yasabye Imana n'abantu gushyigikira New Melody

New Melody

Umwongereza David Warld yaririmbye muri iki gitaramo

New MelodyNkomezi

Prosper Nkomezi mu gitaramo cya New Melody

New Melody

Prosper Nkomezi

Knowless

Knowless Butera na Aline Gahongayire bitabiriye iki gitaramo

New Melody

Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo

Christopher

Christopher muri 'Selah Live Concert II' ya New Melody

New Melody

Dominic AshimweNew MelodyNew Melody

Aime Ndayambaje umugabo wa Neema Marie Jeanne yizihiwe bikomeye

New MelodyNew Melody

Mani Martin

Mani Martin yari ari mu gitaramo cya New Melody igizwe na bamwe mu bo bahoze baririmbana muri ADEPR

Mani MartinBamporikiNew MelodyNew MelodyNew MelodyNew MelodyNew MelodyNew MelodyNew MelodyNew Melody

AMAFOTO: New Melody & IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND