Umuganga, utanga imiti (pharmacist) n’umupolisi basize ubuzima mu bitaro biherereye muri Chicago ho muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’uko umuntu ufite imbunda abarashe. Ibi kandi bije byiyongera ku bindi bikorwa byo kurasa bikorwa n’abasivile hirya no hino muri Amerika.
Uyu warashe bivugwa ko yahoze ari umukunzi w’uyu muganga witwa Tamara O’Neal banabana mu nzu, ari naho haturutse uku kurasa abandi bantu aho mu bitaro. Ubwo byatangiraga, ngo basaga n’abatongana nuko hongera kumvikana isasu ryarashwe uyu muganga, ndetse akimara kugwa hasi uyu warasaga ngo yamwongeyemo andi masasu 3. Umupolisi wari hafi aho witwa Samuel Jimenez wagerageje gutabara nawe yarashwe ahasiga ubuzima, yari umugabo ukiri muto w’imyaka 28.
Tamara O'Neal niwe warashwe bwa mbere
Uyu mupolisi nawe yagerageje kurokora abandi ariko nawe arahagwa
Uwarasaga yakomeje kurasa aho abonye hose mu bitaro, isasu rindi rifata utanga imiti (pharmacist) Dayna Less wari umaze igihe gito arangije kaminuza. Iri sasu ryamufashe ubwo yamanukaga akoresheje escalator/ escalier mecanique. N’ubwo aba bantu 3 bahasize ubuzima, n’uwabarashe nawe yarashwe na polisi arapfa, gusa ubwoba ni bwose ku batuye Amerika.
Umunsi ku wundi abantu bararaswa muri Amerika kandi bakaraswa n’abasivile batunze imbunda, iki kikaba ari ikibazo gihangayikishije cyane nk’uko umwe mu batangabuhamya wabonye ibyabereye kuri ibi bitaro yabivuze. Yagize ati “Ubu ntiwajya mu rusengero, ntiwajya kwa muganga, ntiwajya ku isoko, ntiwajya ku ishuri, kandi si muri Chicago gusa, ni mu gihugu hose, birababaje, ubu nta hantu wajya wizeye ko uri bugaruke iwawe amahoro.”
Kugeza ubu muri Amerika habarurwa abantu 13,000 bishwe barashwe, abandi 25,000 barakomereka, ni mu gihe abapolisi 250 barashwe bari mu kazi.
SRC: BBC
TANGA IGITECYEREZO