Minisitiri Nyirasafari Espérance yakiriye mu biro bye Miss Iradukunda Liliane ugiye kwitabira Miss World 2018 amushyikiriza ibendera ry'igihugu -AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 06/11/2018 5:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Nyirasafari  Espérance yakiriye mu biro bye Miss Iradukunda Liliane ugiye kwitabira Miss World 2018 amushyikiriza ibendera ry'igihugu -AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018 nibwo Minisitiri w'Umuco na Siporo Nyisafari Espérance yakiriye mu biro bye Miss Rwanda Iradukunda Liliane ugiye kwitabira irushanwa rya Miss World 2018 amushyikiriza ibendera ry'igihugu nk'umukobwa ugiye kwitabira iri rushanwa ahagarariye u Rwanda ndetse atumwe n'igihugu.

Uyu muhango wakurikiye ikiganiro n'abanyamakuru Miss Iradukunda Liliane yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018. Ni umuhango utatumiwemo itangazamakuru  nta na byinshi mu byaranze ibiganiro ku mpande zombi byigeze bishyirwa hanze, gusa bimwe mu byo Inyarwanda.com twabashije kumenya ni uko uyu mukobwa yahawe impanuro na Minisitiri amusaba kuzahagararira u Rwanda neza kandi akitwara neza bishoboka byose ariko nanone by'umwihariko agahatanira ikamba nk'uko azaba agiye mu irushanwa.

Nk'uko amakuru ava muri Minispoc abivuga, uyu mukobwa yijeje Minisitiri Nyirasafari  Espérance gukora uko ashoboye akazahagararira u Rwanda neza kandi anamwizeza ko azakora ibishoboka byose ngo arebe ko yakwegukana ikamba n'ubwo ari ibintu bitoroshye ariko binashoboka ku rundi ruhande. Nyuma yo kugirana ibi biganiro Minisitiri Nyirasafari  Espérance yashyikirije ibendera ry'igihugu Miss Rwanda Iradukunda Liliane nk'ikimenyetso cy'uko mu marushanwa agiyemo azaba ahagarariye igihugu.

Miss Iradukunda Liliane byitezwe ko agomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018 yerekeje mu mujyi wa Sanya mu gihugu cy'Ubushinwa ahazabera iri rushanwa rizatangira tariki ya 9 Ugushyingo 2018 rikarangira tariki 8 Ukuboza 2018 hamenyekanye uzaba yambitswe ikamba rya Miss World 2018.

Minispoc

Minispoc

Minispoc

Habanje kubaho ibiganiro, Miss Iradukunda Liliane ahabwa impanuro na Minisitiri Nyirasafari 

Minispoc

Minispoc

Nyuma yo guhabwa impanuro uyu mukobwa yashyikirijwe ibendera ry'igihugu nk'ikimenyetso cy'uko agiye mu irushanwa ahagarariye igihugu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...