Umuririmbyi Ngabo Medard Gilbert wiyise Meddy yatangaje ko abakobwa b’abanyarwandakazi ari beza ariko kandi ngo imboni ye yanamweretse ko abakobwa bo mu gihugu cya Kenya nabo ku kimero bihagezeho.
Mu ijoro ryakeye tariki 26 Ukwakira, 2018 nibwo Meddy yagiranye ikiganiro na Citizen TV yo muri Kenya. Ni mbere y’uko akorera igitaramo muri iki gihugu ariko kandi ngo ikimugenza si igitaramo cye gusa, ahubwo ngo agamije no kumenyakanisha umuziki we muri Kenya nk’inzira nziza yo gukomeza kwagura amarembo y’umuziki we yimariyemo.
Meddy yitabiriye ikiganiro ’10 over 10’ gikorwa na Joe Muthengi na mugenzi we, Willlis Raburu. Bavuga ko ari ikiganiro cy’imyidagaduro muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no muri Afurika yo hagati. Muri iki kiganiro yakiriwe n’aba banyamakuru babiri, bavuga ko ari umushyitsi mukuru, nawe ati “Murakoze cyane, nishimiye kuba ndi hano, ndanyuzwe .”
Uyu muhanzi yabajijwe niba koko ahamanya n’abavuga ko abakobwa bo mu Rwanda ari beza. Umunyamakuru ati “Reka tuvuge ku Rwanda, tuvuge ku bakobwa beza. Ubu uri muri Kenya, Ese uracyemera ko abakobwa beza bose ari abo mu Rwanda?
Meddy yasubije agira ati “ Urazi, ikintu kimwe nabonye ubwo nageraga hano barasa (aravuga abakobwa bo muri Kenya n’abo mu Rwanda). Namwe muri beza…Ikindi muvuga ni iki? (yavugaga abakobwa bo muri Kenya.)” Umunyamakuru yahise abwira abakobwa bari mu kiganiro kwikomera amashyi, bashingiye ku kuba Meddy yari amaze kuvuga ko ari beza.
Meddy yatangaje ko abakobwa bo muri Kenya basa n'abo mu Rwanda
Uyu muhanzi yavuze ko yavukiye i Burundi ariko ko yaje kuza mu Rwanda akiri muto, nyuma urugendo rwe rw’ubuzima akarukomereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Yavuze ko ku myaka irindwi aribwo yatangiye umuziki awutangiriye muri korali nyuma aza kwinjira mu muziki ku giti cye. Avuga ko ku myaka 17 aribwo yakoze igitaramo cye cya mbere, ngo byari ibihe bitibagirana kuri we. Anavuga ko yari amaze imyaka irindwi atagera mu Rwanda, ariko ngo igitaramo cya mbere yahakoreye cyamubereye amateka abona ko indirimbo zigikunzwe.
Meddy yavuze ko ari muri Kenya mu gitaramo agomba kuririmbamo cyizabera muri B Club. Ngo akunda umuziki wa Kenya ari nayo mpamvu nawe yahageze kugira ngo amenyakanishe ibihangano bye. Ati “Ndi hano, kumenyekanisha ibihangano byanjye.”
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira, 2018 nibwo Meddy ataramira muri B Club, yavuze ko ku cyumweru kuya 28 Ukwakira, 2018 azitabira igitaramo Davido azakorera muri Kenya.
Meddy avuga ko ari mu Kenya mu bikorwa byo kwamamaza muzika ye
TANGA IGITECYEREZO