Ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki 18/10/2018 ni bwo Kibonke Clapton yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Mutoni Jackie mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye. Ububwe bw'aba bombi bwitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo za hafi ndetse na bamwe mu bakinnyi ba sinema nyarwanda bari ku isonga mu bakunzwe cyane.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Clapton Kibonke ku munsi w'ubukwe bwe
Mu bitabiriye ubukwe bwabo harimo umunyamakuru Mustapha, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, Kayumba Vianney uzwi nka Manzi n'abandi barimo na Ev Uwagaba Caleb uzwi nk'umujyanama w'umuhanzi Papa Emile. N'ubwo urukundo rwa Kibonke Clapton na Jackie rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru, amakuru yizewe Inyarwanda.com yatangarijwe n'inshuti zabo za hafi ni uko bamaze imyaka itanu bari mu munyenga w'urukundo.

Jackie na we yemeye kuba umugore wa Mugisha Emmanuel (Clapton)
Mu gusezerana imbere y'amategeko ya Leta, Clapton Kibonke yateye urwenya na cyane ko n'ubusanzwe ari umunyarwenya. Gitifu wabasezeranyije yagize ati "Ni nde uzayobora urugo rwanyu ? N'uko Clapton ati "Tuziyeranja". Gitifu arongeye ati "Mugisha, guhoza umuntu ku nkeke ni iki ? Nuko Clapton ati "Ni ugutesha umuntu umutwe ukamusiteresa." N'ubwo hari abashobora gukeka ko ari urwenya kuba Clapton yakoze ubukwe na cyane ko ari umunyarwenya, kuri ubu uyu musore yemerewe kubana byemewe n'amategeko na Mutoni Jackie ugaragara mu mafoto ko atwite.
REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA CLAPTON N'UMUKUNZI WE

Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango

Kibonke Clapton hamwe n'umukunzi we


Ev Uwagaba Caleb

Kayumba Vianney uzwi nka Manzi

5K yari mu bukwe bwa Clapton Kibonke
















Bamwe mu batashye ubukwe bwa Clapton Kibonke
REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com
