Jessica Marie Alba ni umukinnyi wa filime akaba n’umushabitsi. Yatangiye kugaragara mu maso ya benshi ku myaka 13 y’amavuko. Ni rurangiranwa muri filime z’uruhererekane yagiye akinamo nka ‘Dark Angel’, yakinnye kandi muri filime nka « Honey » yasohotse muri 2003, « Rise of the Silver Surfer », « Good Luck Chuck » yasohotse muri 2007 n’izindi nyinshi.
Mu kiganiro kihariye na RWA360 gikorwa n’abakobwa babiri gitambuka ku rubuga rwa Youtube, Meddy yabajijwe ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’ibijyanye n’isi y’imyidagaduro yiyeguriye, byose byari bigamije gutuma abakunzi be bamumenya birushijeho.
Muri iki kiganiro Meddy yabajijwe umukinnyi wa filime akunda byimazeyo wamutwaye uruhu n’uruhande, adaciye ku ruhande yasubije ko ari Jessica Alba. Yabajijwe impamvu yihariye ituma akunda Jessica Alba mu bihumbi by’abakinnyi ba filime bari kuri iyi si, asubiza ko Jessica Alba asa neza n’umukobwa bakundana.
Yagize ati “ Ni Jessica Alba…..[Akubita agatwenge, ubundi yica akajisho]…Bati kubera iki? Asubiza ati “ Asa neza neza n’umukunzi wanjye….Aho uri hose uriyizi,” Aba bakobwa baganiraga nawe, bahise babwira abandi bakobwa bati “Mwihangane umuhungu yarafashwe”. Meddy yahise azamura intoki yerekana ko afiteho impeta atavuzeho byinshi.
Umunya-Ethiopia uvugwa mu rukundo na Meddy
Meddy agiye kumara imyaka igera ku munani akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu myaka yose yashyize kure urukundo rwe mu itangazamakuru, by’akarusho yagiye ahungira kure ibibazo byamuganishaga ku marangamutima ye mu rukundo.
Ku wa 29 Kanama, 2017 yabwiye KT Radio ko hari umukobwa ari gutereta, ahishura ko atari Umunyarwandakazi. “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda.”. Yavuze ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.
Ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”
Ku wa 30 Nzeri, 2017 Meddy yabwiye Isango Star ko umukobwa atereta afite inkomoko muri Ethiopia ariko ko atuye muri Amerika. Yagize ati “ Uwo naterese Slowly [Gake gake] nta wundi akomoka muri Ethiopia ariko aba muri Amerika.”
Umunya-ethiopia Sosena Aseffa [Mehfire] ukina ubutumwa mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ ya Meddy ni we uvugwa mu rukundo na Meddy, ahanini binashimangirwa n’uburyo aba bombi bagenda bagaragaza ko bafitanye urukundo rukomeye.
Meddy n'uyu mukobwa bakunze gusohokera ahantu hatandukanye/ifoto:internet
Mu ntangiriro za 2018, uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ari kumwe n’inshuti ze ndetse na Meddy ubwe basangira umwaka mushya muhire. Ni byinshi bivugwa ku rukundo rw’aba bombi, hashingiwe ku mafoto, amashusho n’ibindi basangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko uyu mukobwa yize ibijyanye n’ubumenyamuntu n’ubutabire muri Kaminuza yitwa “North Texas University”.
Mu ntangiriro za 2018 bombi bagaragaye basohokanye n'inshuti zabo.
Meddy yatangaje ko Jessica asa neza nk'umukunzi we
IKIGANIRO MEDDY YAGIRANYE NA RWA360
REBA HANO INDIRIMBO 'NTAWAMUSIMBURA' YA MEDDY