Nsanzimfura Keddy wari kapiteni w'ikipe y'iguhugu Amavubi U17 yari muri Tanzania niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30' ubwo yatsindaga igitego cya coup franc yari muri metero zirenga 25 uva ku izamu rya Heroes FC. Igitego cya kabiri cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Shavy Warren Babicka ku munota wa 40' w'umukino.

Nsanzimfura Keddy wari kapiteni w'Amavubi U17 yatsinze igitgeo cya coup franc

Shavy Warren Babicka nawe yarebye mu izamu rya Heroes FC



Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego
Nsanzimfura Keddy wari kapiteni w'ikipe y'iguhugu Amavubi U17 yari muri Tanzania niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30' ubwo yatsindaga igitego cya coup franc yari muri metero zirenga 25 uva ku izamu rya Heroes FC. Igitego cya kabiri cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Shavy Warren Babicka ku munota wa 40' w'umukino.
Muri uyu mukino, Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yari yahisemo kubanzamo abakinnyi biganjemo abashya mu ikipe barimo; Serumogo Ally, Ishimwe Patrick (GK), Shavy Babicka, Zagabe Jean Claude n'abandi bakinnyi bageze muri Kiyovu Sport bashaka kwigaragaza banarimo Ndayegamiye Abou wavuye muri Mukura Victory Sport.

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko imikino ya gishuti ibafasha kumenya neza abakinnyi bafite uko bahagaze
Mu bakinnyi basanzwe muri Kiyovu Sport babanje mu kibuga birimo; Rwabuhihi Uwineza Aimee Placide, Ahoyikuye Jean Paul na Nsanzimfura Keddy wabaga mu ikipe y'abato ariko akaba yazamuwe.
Muri iki gice nibwo Kiyovu Sport yanabonye ibyo bitego mbere yuko batangira igice cya kabiri bashyiramo abakinnyi benshi basanzwe bazwi muri Kiyovu Sport. Aba barimo; Uwihoreye Jean Paul, Karera Ally Hassan, Bunani Janvier, Habyarimana Innocent, Nizeyimana Djuma.
Gusa iki gice ntabwo Kiyovu Sport yongeye kubonamo igitego bitewe nuko Heroes FC yari yatangiye kubonana neza.

Bunani Janvier yari mu bakinnyi bakomeye bagiye mu kibuga mu gice cya kabiri
Mu buryo bwo gukina, Heroes FC nk'ibisanzwe usanga muri gahunda yo gutembereza umupira baba bafite amanota ari hejuru ariko bakagongwa n'ikibazo cyo kubyaza umusaruro imipira baba bubatse bavuye inyuma.
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko uburyo abakinnyi be bakinnye bitanga icyizere ko shampiyona izajya gutangira afite ikipe nziza. Uyu mutoza avuga ko nyuma y'uyu mukino bafite gahunda ko kuwa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 bazakina na AS Muhanga, umukino wa gishuti wo kwishyura.

Kalisa Rachid (Ibumoso) na Ngarambe Jimmy Ibrahim (Iburyo) ntabwo bakinnye
Museveni Robert umutoza mukuru wa Heroes FC avuga ko abana be yari yababwiye ko bagomba kwirekura bagakina kandi ko yaje kubona ko babibashije ku mukino wa gatatu bakinaga nyuma yuko bahuye na Mukura Victory Sport na FC Bugesera.
Museveni akomeza avuga ko iyi mikino yanashaje cyane Kiyovu Sport kugira ngo bitegure shampiyona 2018-2019.Yunzemo ko nyuma y'uyu mukino bagomba kucakirana na AS Kigali.
Ubwo shampiyona 2018-2019 izaba itangira, umukino wa mbere wa Kiyovu Sport izasura Kirehe FC kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018.


Heroes FC nayo ni ikipe ifite abakinnyi ubona bafite impano

Museveni Robert umutoza mukuru wa Heroes Fc atanga amabwiriza

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza kuri Abou Ndayegamiye

Ni umukino wari urimo amakosa menshi cyane ku ruhande rwa Heroes FC

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

11 ba Heroes FC babanje mu kibuga


Abasimbura ba Kiyovu Sport

Didier Touya Jean agurukana umupira


Heroes Fc bakinaga umukino wabo wa gatatu nyuma ya Mukura VS na Bugesera FC

Rwabuhihi Uwineza Aime Placide mygariro wa Kiyovu Sport aruhuka

Ishimwe Patrick umunyezamu ukiri muto wakinnye iminota 90' dore ko yaneretswe Abayovu Sport nk'umukinnyi mushya


Nizeyimana Djuma yishyushya mu bandi bagenzi be ngo bajye mu kibuga

Serumogo Ally wari kapiteni muri Sunrise FC ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sport

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bafata amabwiriza nyuma y'igice cya mbere

Heroes FC nabo buari uko

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Mumena

Museveni Robert Umutoza mukuru wa Heroes FC y'i Masaka ajya gusimbuza

Ishimwe Patrick afata amabwiriza y'izamu

Mutarambirwa Djabil Umutoza wungirije muri Kiyovu Sport agira inama Bunani Janvier (10) na Usanzimfura Keddy (20)

Mutarambirwa Djabil Umutoza wungirije muri Kiyovu Sport agira inama Bunani Janvier

Mutarambirwa Djabil (Ibumoso) na Cassa Mbungo Andre (Iburyo) bafatanya mu gukosora abakinnyi



Abana bafannye Kiyovu Sport mu buryo bukomeye

Minani Hemedi ukuriye abafana ba SC Kiyovu yageze aho aza kubahemba

Nizeyimana Djuma afata amabwiriza

Nyuma y'umukino abafana bahuye n'abayobozi hari n'abakinnyi baganira kuri ejo hazaza h'ikipe
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
