Iyo hategurwa irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda hakoreshejwe igare (Tour du Rwanda), abakunzi b’uyu mukino usanga bibaza cyane niba umuhanda wo kwa Mutwe uzitabazwa bitewe n’ibirori biba bihari iyo abasiganwa bari kuhazamuka.
Muri Tour du Rwanda 2018, uyu muhanda wo kwa Mutwe washimishije abakunzi b’umukino w’amagare kuko abasiganwa bahanyuze inshuro ebyiri ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2018. Kuri ubu nyuma yaho uyu muhanda ugize ikibazo cyo gusenyuka hagati na hagati ndetse no ku mpera zawo winjira mu Biryogo, imirimo yo kuwusana irinikije.


Umuhanda wo kwa Mutwe wagiye wangirika bihereye aho kaburimbo ihurira n'amabuye




Umuhanda wo kwa Mutwe uri gusanwa kugira ngo ukomeze gukoreshwa mu ngendo za buri munsi

Iyo abafana bari kugana kwa Mutwe kureba umukino w'amagare uburyo uba uryoshye

Abasiganwa bazamuka kwa Mutwe muri Tour du Rwanda 2018

Ubu ntabwo uyu muhanda uri guoreshwa n'ibinyabiziga kuko imirimo yo kuwusana irimbanyije

Uyu muhanda wangiritse ahagana ku musozo uva Kimisagara ndetse no ku musozo nyirizina winjira mu Biryogo

Munyaneza Didier imbere y'abandi bazamuka kwa Mutwe muri Tour du Rwanda 2018

Bruno Araujo (Angola) azamuka kwa Mutwe muri Tour du Rwanda 2018
