Mu gihe ubutinganyi ari ingingo itavugwaho rumwe muri byinshi mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ubuhinde bwemereye abakora ubutinganyi ubwisanzure, ni mu gihe ubutinganyi bwari busanzwe ari icyaha gihanirwa n’amategeko mu Buhinde.
Ku busanzwe mu buhinde imibonano mpuzabitsina hagati y’ababihuje yari icyaha gihanirwa n’amategeko, itegeko rikaba ryavugaga ko ubutinganyi ‘ari igikorwa gihabanye na kamere muntu.” Kuri ubu iri tegeko ryateshejwe agaciro abaryamana bahuje ibitsina ndetse n’abashyigikiye ubutinganyi bakoraga ubuvugizi umunsi ku wundi bakaba basazwe n’ibyishimo bamwe bakanarira.
Umuryango uhuriyemo abaryamana bahuje ibitsina mu Buhinde wari umaze igihe kinini wotsa igitutu leta usaba ko hakurwaho igihano cyabagenewe, dore ko kuryamana n’uwo muhuje igitsina mu Buhinde byahanishwaga igifungo cy’imyaka 10. Bavugaga ko iri tegeko ryahaga uburenganzira abantu bagamije kubakorera ihohoterwa hagendewe ku mahitamo yabo mu bijyanye n’imiterere yabo.
Abaryamana bahuje ibitsina mu Buhinde bahawe uburenganzira bwo kubikora batikandagira
Uru rubanza rwari rumaze imyaka 18 mu rukiko, uruhande rw’abatinganyi rukaba rwatsinze ndetse amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga bishimira iyi ntsinzi. Benshi batangaje ko batinyaga kwemerera ababyeyi babo ko ari abatinganyi ariko ngo uyu ni umunsi wabo wo kubona ubwisanzure no kwerekana abo bari bo.
N’ubwo bimeze bitya ariko mu bice bitari ibyo mu mujyi benshi ntibishimiye ibyabaye, kimwe n’amadini atandukanye yo mu Buhinde azwiho kugendera ku migenzo iremereye.
TANGA IGITECYEREZO