Nk'uko bigaragara ku rutonde rwa Alexa, urubuga rw'Abanyamerika rusanzwe rutondeka imbuga za interinet rugendeye ku buryo zisurwa ku isi no muri buri gihugu, Inyarwanda.com yamaze guca kuri Facebook mu mbuga zisurwa cyane mu Rwanda.
Mu mbuga nyarwanda, Inyarwanda.com iraza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda, ikaba iri ku mwanya wa 27,102 mu mbuga zisurwa cyane ku isi yose. Mu mbuga zose za internet zikoreshwa mu Rwanda, Inyarwanda.com iraza ku mwanya wa 6, mu gihe ku mwanya wa mbere mu Rwanda hari urubuga rwa Google.com rukurikiwe na Youtube.com.
Inyarwanda.com iri imbere ya Facebook mu mbuga zikunzwe cyane mu Rwanda
Umuyobozi mushya wa Inyarwanda.com, Emmanuel Baziyaka yatangaje ko guca kuri Facebook mu mbuga zisurwa cyane mu Rwanda ari intambwe ishimishije bagezeho ndetse akaba ari n'ikimenyetso cyabagaragarije ko ibyo bakorera abasomyi babo ndetse n'abafatanyabikorwa, babyishimira. Yunzemo ko byabongereye imbaraga zo gukora cyane kandi neza. Yagize ati:
Ni intambwe ikomeye cyane. Ni ikimenyetso kandi kitugaragariza ko abo dukorera baba abasomyi bacu ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye bishimira ibyo dukora. Ibi bikaba bitwongerera imbaraga n'umurava wo kurushaho gukora neza kugira ngo abo dukorera barusheho kwishima.
Ni banga ki Inyarwanda.com yakoresheje kugira ngo ice kuri Facebook?
Facebook ni urubuga rukomeye ku isi ndetse runafite abantu barukoresha benshi ku isi no mu Rwanda. Kuba mu mbuga zikoreshwa mu Rwanda, Inyarwanda.com yamaze kuza imbere ya Facebook, bisobanuye ko umubare w'abayisura uruta uw'abasura Facebook. Inyarwanda.com yatangaje ko igeze kuri iyi ntambwe kubera cyane cyane abasomyi bayo, ukongeraho n'abafatanyabikorwa ndetse n'abakozi bayo. Emmanuel Baziyaka yagize ati:
Nk'ibisanzwe ibyo tugeraho byose tubikesha ubufatanye yaba mu bakozi, abafatanyabikorwa ndetse n'abasomyi bacu muri rusange. Ariko cyane cyane tubikesha abasomyi bacu badahwema kubana na twe umunsi ku munsi. Ni ibyishimo bikomeye kubona ibyo ukora bitera imbere ndetse n'abo ukorera cyangwa mufatanya ukabona babyishimira. Na twe rero turishimye cyane kandi byatwongereyemo imbaraga zo gukora kurushaho mu minsi igiye kuza.
Inyarwanda.com irashimira byimazeyo abasomyi bayo n'abafatanyabikorwa bayo
Inyarwanda.com ivuga ko ari iby'igiciro kuba ifite abasomyi n'abafatanyabikorwa bakunda serivisi itanga. Umuyobozi mushya w'urubuga bwa mbere mu Rwanda mu myidagaduro yahaye ikaze abantu bose bakunda Inyarwanda.com abatangariza ko nta n'umwe uhejwe mu bikorwa bya Inyarwanda Ltd. Yabijeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Inyarwanda.com ibahe ibyo bifuza ndetse inarenzeho. Yanabasabye ibitekerezo mu kurushaho gukora ibibanogeye. Yagize ati:
Icyo nabwira abasomyi bacu mbere na mbere ni ukubashimira uko bakomeza kubana na twe. Ni iby'igiciro kuba tubafite akaba ari na yo mpamvu tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tubahe ibyo bifuza ndetse tunarenzeho. Ikindi ni uko ntawe uhejwe mu bikorwa bya Inyarwanda Ltd. Mukomeze muduhe ibitekerezo kugira ngo dukomeze kubaha ibibashimisha. Nkaba nasonza mbifuriza ishya n'ihirwe ndetse no gukomeza kuryoherwa n'ibyo Inyarwanda.com ibagezaho. Murakoze.
Urubuga rwa INYARWANDA.COM rwashinzwe mu mwaka wa 2008 na Joseph Masengesho ari nawe Muyobozi Mukuru (CEO) warwo. Intego y’ibanze y'uru rubuga ni ukumenyekanisha umuziki nyarwanda ku isi hose ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda. Kuba uyu munsi INYARWANDA.COM iri mbuga za mbere zisurwa cyane mu Rwanda byerekana uburyo umuziki n'imyidagaduro bifite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda bityo akaba ari ngombwa ko ukomeza kwitabwaho no gutezwa imbere mu buryo bugaragara.
Umusaruro wundi ushimishije Inyarwanda.com yabonye ni uko umuziki yashyize ku rubuga rwayo wabashije guhuza abanyarwanda aho bari mu mpande zitandukanye z'isi bahurira kuri uru rubuga bazanywe no kumva umuziki wo mu gihugu cyababyaye ukozwe mu rurimi rwabo bityo bagaca ukubiri n'irungu, tutibagiwe no gukumbura igihugu cyabibarutse ndetse bakanakurikirana uko imyidagaduro itera imbere ari na ko banasangira ibitekerezo kuri yo. Ikindi kandi abahanzi ari na bo bayigezaho izo ndirimbo na bo bateye imbere ku buryo bugaragara. Kuri ubu buri muhanzi wese wakoranye na INYARWANDA.COM ashobora guhamya neza inyungu yabikuyemo.
Emmanuel Baziyaka umuyobozi mushya wa Inyarwanda.com