Ibi bitaramo byahereye mu karere ka Rusizi byakomereje mu karere ka Kayonza kuri ubu bikaba bigeze mu karere ka Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya gatatu mu bitaramo binyuranye abanyamakuru babitegura bateguye. aha bakaba bamanukanye umubare munini w'abahanzi b'abaraperi cyane ko uyu mujyi ari umujyi w'abakunzi ba Hip Hop nkuko abategura ibi bitaramo babitangarije Inyarwanda.com.
Igitaramo kigiye kubera i Rubavu
Muri iki gitaramo kigiye kubera mu karere ka Rubavu giteganyijwe tariki 1 Nzeri 2018 hakazataramira abahanzi nka; P Fla, Bull Dogg, Khalfan, Mukadaff, Asinah,Social Mula, The Same ndetse na Ben Adolphe. iki gitaramo kizabera ahitwa Lakeside aha kuhinjira ku munsi w'igitaramo bikazaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bibiri (2000frw).