Mu minsi ishize nibwo Marina yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse gukora amashusho y'indirimbo mu gihe kitazwi, uyu muhanzikazi yabitangaje abinyujije ku mashusho yafashe yatangaje ko nubwo atazi igihe azamara adakora amashusho gusa yizeza abanyarwanda ko amashusho ya nyuma agomba gukora ari ayindirimbo 'Karibu'.
Uyu muhanzikazi kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo yatangaje ko ari iya nyuma mbere yuko yisubira ngo yongere gutangaza ko azajya akora amashusho y'indirimbo. Marina ashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo ye 'Karibu' nyuma y'amasaha make avuye mu gihugu cy'Ubugande aho yakoze igitaramo cye cya mbere yakoreye hanze y'igihugu.
Marina
Amashusho y'indirimbo 'Karibu' ya Marina yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh, kuri ubu hakaba hitezwe ko nyuma y'iyi ndirimbo uyu muhanzikazi agiye gutangira gukora indirimbo mu buryo bw'amajwi gusa ntagukora amashusho kugeza igihe azaba yisubiriye.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA 'KARIBU' YA MARINA
TANGA IGITECYEREZO