Asinah Erra ni umuhanzikazi w'umunyarwanda wamamaye cyane ubwo yari mu rukundo na Riderman bakaza batandukana, uyu muraperi w'icyamamare mu Rwanda agakundana n'undi mukobwa banarushinganye. Kuri ubu Asinah Erra yamaze kwinjira mu rukundo n'undi musore wo mu gihugu cya Albania.
Aganira na Inyarwanda.com uyu muhanzikazi Asinah Erra yabwiye umunyamakuru ko atifuza gutangaza amazina y'uyu mukunzi we cyane ko we atari mu muziki cyangwa mu buzima bw'ubwamamare. Asinah Erra yatangarije umunyamakuru ko amaze amezi atanu akundana n'uyu musore bakundanye bahujwe n'inshuti yabo bombi bikarangira bakundanye bya nyabyo.
Asinah Erra ngo yasubijwe nyuma y'igihe amaze ari mu gahinda
Umunyamakuru yifuje kumenya niba uyu musore wo muri Albania uri kubarizwa mu Rwanda yaba yaraje gusura Asinah Erra cyangwa hari ikindi cyamuzanye, asubiza ko uyu muzungu ari mu Rwanda muri gahunda z'akazi k'igihe kirekire. Yunzemo ko ari kuba mu Rwanda akazajya asubira iwabo gake agiye mu biruhuko. Ubwo twaganiraga n'uyu muhanzikazi wari kumwe n'umukunzi we yadutangarije ko nyuma y'amezi atanu bamaranye asanga urukundo rwabo rufite intego kandi yizeye ko bazagera kuri byinshi.
Asinah Erra n'umukunzi we muri iyi minsi bamerewe neza mu rukundo
Mu mwaka wa 2015 ni bwo Riderman wahoze akundana na Asinah yakoze ubukwe mu buryo bwatunguye benshi, aha Asinah akaba yaraguye mu kantu ababazwa bikomeye n'uko umusore bari bakundanye imyaka umunani batandukanye bitunguranye. Kuri ubu uyu muhanzikazi yubuye iby'urukundo nyuma y'imyaka itatu asa n'uri mu gahinda dore ko yari atandukanye n'uwo bakundanye igihe kinini.
TANGA IGITECYEREZO