Tariki 12/08/2018 ni bwo Rwanda Christian Film Festival (RCFF) isazozwa nyuma y'icyumweru imaze ibera mu Rwanda ku nshuro ya 6. Mu kuyisoza, hazatangwa ibihembo ndetse hanerekanwe filime yakozwe na Padiri Ubald.
Rwanda Christian Film Festival ku nshuro ya gatandatu yatangiye ku cyumweru muri Kigali Convention Centre. Abari mu mwuga wa cinema biyandikishije basaba kwitabira amahugurwa aho bamaze iminsi bahugurwa n'inzobere mu bya cinema, Madamu Caroline wavuye mu Buhinde ndetse na Emmanuel Emimo wavuye muri Kenya.
Iri serukiramuco ry'amafilime ya Gikristo riri kuba ku nshuro ya 6 rizasozwa kuri iki cyumweru muri Kigali Convention Centre kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba aho bazaba batanga ibihembo ku mafilime yitabiriye iri serukiramuco mu byiciro bitandukanye. Hazaba hari na Red carpet izacaho bamwe mu byamamare bazwi mu ruganda rwa cinema nyarwanda.
Pastor Barbara niwe uzayobora gahunda
Chris Mwugura uyobora Rwanda Christian Film Festival aganira na Inyarwanda.com yavuze akandi gashya bazaba bafite, ati: "Uretse gutanga ibihembo hazerekanwa na filime 'Forgiveness' yakozwe na Padiri Ubald Rugirangoga imaze guca agahigo mu mahanga mu gutwara ibihembo. Uyu muhango uzayoborwa n'umukozi w'Imana Pastor Barbara Umuhoza. Abahanzi n'abaririmbyi bazaririmba ni; Alive + Freed ndetse na Shekinah drama team ifite umukino udasanzwe yateguye. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Hazerekanwa filime yakozwe na Padiri Ubald
Ubwo hatangizwaga Rwanda Christian Film Festival iri kuba ku nshuro ya 6
Rwanda Christian Film Festival 6 izasozwa ku Cyumweru
TANGA IGITECYEREZO