Ku munsi wa kabiri wa FESPAD iserukiramuco riri kubera i Kigali mu Rwanda, nyuma yo gufungura iri serukiramuco ku munsi w'iri serukiramuco wa kabiri hari hateganyijwe inama nyunguranabitekerezo , ku bijyanye n'ibyumutungokamere ku bihangano by'abahanzi. inama yitabiriwe n'abaminisitiri b'umuco b'ibihugu binyuranye byitabiriye iyi FESPAD.
Iyi nama yabereye muri Grand Legacy i Remera Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda Julienne Uwacu niwe wahaye ikaze abari bitabiriye iyi nama, yakurikiwe na Samuel Sangwa uhagarariye sosiyete ya Africa ishinzwe kurengera inyungu z'abahanzi no gukusanya ibiva mu bihangano byabo. Yakurikiwe na Binamungu Epa uhagarariye RSAU, aba bose bakaba baganiraga ku burenganzira bw'abahanzi n'uko ibihangano byabo byabyazwa umusaruro wo kubatunga.
Nyuma hakurikiyeho ibiganiro byatanzwe na ba minisitiri b'umuco mu bihugu binyuranye birimo Senegal, Burkinafasso na RDC bose batangaga ubuhamya bw'uko mu bihugu byabo ibijyanye no kurengera inyungu z'umuhanzi bihagaze. Aha muri iyi nama basanze igihugu kimwe gusa muri Afurika ari cyo cyubahiriza ibijyanye n'uburenganzira bw'umuhanzi ku bihangano bye, iki kikaba ari Afurika y'Epfo, bakaba bareberaga hamwe uko no mu bindi bihugu iyi gahunda yarushaho gutezwa imbere.
Iyi nama yasojwe na Minisitiri Vincent Munyeshyaka uyobora Minicom yitabiriwe n'abahanzi banyuranye barimo Riderman, Yvan Buravan, Mico The Best, Andy Bumuntu, Mani Martin n'abandi banyuranye barimo n'abakora ubundi buhanzi butari muzika.
Minisitiri Uwacu Julienne aha ikaze abitabiriye inamaInama yitabiriwe na benshi mu bitabiriye FESPADSamuel Sangwa uhagarariye sosiyete yita ku nyungu z'abahanzi muri AfurikaEPA Binamungu uhagarariye RSAUYvan Buravan mu nama yaje kumva ibivugwaSiperansiya yari yitabiriye iyi namaAndy Bumuntu yari yitabiriye iyi namaMani Martin ni umwe mu batanze ubuhamya bw'ukuntu kwandikisha igihangano no kukibyaza umusaruro ari ingirakamaro ku bahanziMico The Best NA Riderman bari bitabiriye iyi namaMinisitiri w'Umuco muri Senegal asangiza abitabiriye iyi nama uko mu gihugu cye byifasheMinisitiri w'Umuco muri Burkina Fasso asangiza abitabiriye iyi nama uko mu gihugu cye byifasheMinisitiri w'Umuco muri RDC asangiza abitabiriye iyi nama uko mu gihugu cye byifasheJules Sentore, Yvan Buravan na Patient Bizimana bakurikiye iyi namaUmuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi Intore TuyisengeAbaminisitiri b'umuco mu bihugu bine byitabiriye FESPAD muri iyi nama nyunguranabitekerezo; RDC, SENEGAL, RWANDA NA BURKINA FASSOMani Martin n'umwe mu basore bagize itsinda rya Yemba Voice bakurikiye inamaMinisitiri muri Minicom niwe wasoje iyi nama
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy
TANGA IGITECYEREZO