Urubyiruko rugize itsinda rya Afflatus Africa rumaze kumenyerwa mu bikorwa byo kuzana impinduka mu gihugu, rwateguye ihuriro rizajya riba ngarukamwaka rigamije guhuza urubyiruko rw’ibihugu byo muri Afurika mu iterambere rirambye higwa kuri byinshi bitandukanye.
Iryo huriro rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere ryitwa ‘Conquerors Conference’, nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Afflatus Africa, Ganza Kanamugire Bertin yagize ati “Conquerors Conference ni Inama igiye kuba ku nshuro ya mbere, ikazajya ihuza urubyiruko rwo muri Afrika, rukaganira ku mateka yacu, rukiga ku bibazo byugarije Afrika hagamijwe kwishakamo ibisubizo.”
Iyi nama izitabirwa n'abantu batandukanye barimo abanyabigwi
Nyuma yo kuganira, hazajya hafatirwa hamwe umwanzuro wo gukora bakorera Africa aho kurwanira kujya kuba iburayi n’ahandi baharanira ko abazabakomokaho bazasanga hari imyumvire myiza babasigiye ndetse n’iterambere ku buryo bo bazaba bashimishijwe cyane no kuba muri Africa kandi bakayikorera bayikunze nk’uko Bertin yabitangarije Inyarwanda.com.
Iyi nama izamara iminsi 3
Abazitabira iyo nama ni urubyiruko, ndetse bazaturuka no mu bihugu bitandukanye bya Afurika aho abenshi muri bo ari Abanyarwanda. Ni inama izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu cyumba cy'inama ikazamara iminsi itatu, guhera tariki 08 Kanama kugeza tariki 10 Kanama 2018. Abashaka kuzitabira iyi nama bakaba biyandikisha ku rubuga rwa Afflatus Africa ari rwo www.afflatusafrica.com
Byinshi ku bijyanye n'iyo nama
TANGA IGITECYEREZO