Aganira na Inyarwanda.com, Tuyisenge Abdoul ari we Producer Captain P yatangaje ko muri 2020 ari bwo umuziki w'u Rwanda uzaba umaze kurenga imbibi za Afrika. Uyu musore umaze kumenyekana mu mwuga wo gutunganya umuziki mu karere ka Rubavu, Captain P yatangarije Inyarwanda.com icyamuteye kwinjira mu mwuga wo gukora indirimbo akiri muto. Yagaragaje impamvu nyamukuru zateye umuziki wa Rubavu kudindira nyamara urimo abahanzi bashoboye.
Producer Captain P ni umusore uri mu kigero cy'imyaka 18 y'amavuko, afite inzu itunganya umuziki ifasha n'abahanzi batandukanye yitwa Black Star Record. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yatangaje ko yatangiye umwuga wo gukora indirimbo mu mwaka wa 2006 nyuma yo kwigira kuri bagenzi be yabonaga nawe akaza kugerageza gukora indirimbo akabona ibaye yo agahitamo gukomeza. Tuyisenge Abdoul wamenyekanye nka Captain P yatangaje ko indirimbo ya mbere yakoze yayikoreye umukobwa biganaga ikamuha imbaraga n'icyizere cy'uko byose bishoboka uramutse akomeje. Ati:
Natangiye gukora indirimbo muri 2006 natangiye mbikora nka Blague (imikino) kuko nagendaga nigana bagenzi banjye. Naje gukorera indirimbo umukobwa twiganaga witwaga Vanessa twiganaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza nkimara kuyikora byaranshimishije mpitamo gukomeza na cyane ko nabonaga hari aho umuziki uzangeza.
Producer Captain P yakomeje avuga ko atinjiye muri muzika akurikiye impano ishobora kuba yariri mu muryango we ahubwo akaba yarawugiyemo ku bw'urukundo yari awufitiye na cyane ko we atakurikiye amafaranga azawukuramo. Yagize ati:
Ubundi njyewe ntago ninjiye muri muzika nkurikiye inyungu z'amafaranga nshobora kuzakuramo ,njye nkunda umuziki kuburyo nanawitangira bibayengombwa na cyane ko ntawe nakurikiye mumuryango wanjye kandi burya harubwo ibyishimo ukura mubintu bishobora gutuma ugera kuri buri kimwe.
Kuba akarere ka Rubavu gaturanye n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatumye uyu musore akorera abanyekongo cyane kurusha abanyarubavu gusa akurikiranira hafi abahanzi b'aka karere ndetse umuziki wako awubamo kandi yemeza ko muri 2020 umuziki wo mu Rwanda uzaba ugeze kure ku isi na cyane ko impano zihari.
Uyu musore kandi yagaragaje ko igituma abahanzi bo mu karere ka Rubavu badatera imbere harimo kuba bakoresha ibiyobyabwenge ndetse no kugirirana amashyari bibaviramo kudafashanya. Yagize ati:
Abahanzi bo mu karere ka Rubavu barashoboye kandi bafite n'impano pe ariko gukoresha ibiyobyabwenge kwa bamwe muri bo kugirirana amashyari ndetse no kutiyegereza itangazamakuru biri mu bibadinza muri muzika yabo n'iy'u Rwanda muri rusange njye nabaye inaha cyane (aravuga muri Rubavu) ariko nkakunda gukorera abanyekongo cyane ndetse n'umunyegana witwa Canor nanakoreye indirimbo yitwa 'Make it go' kuva muri 2006 umuhanzi navuga nakoreye ukomeye mu karere ka Rubavu ni Young Grace ariko n'ubundi sinabatereranye kuko muri Black Star Record mfite itsinda ry'abahanzi baha mu karere ka Rubavu nkorera kandi nzi neza ko bazagera ku rundi rwego.
Producer Captain P ni umwe mu ba-producers bakora indirimbo bo mu karere ka Rubavu. Akorera muri Black Star Record. Uyu musore kandi afite intego yo kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego rw'isi ariko habayemo ubufatanye ku mpande zose z'abakunzi b'umuziki.
Producer Captain P amaze imyaka 12 atunganya ibihangano by'abahanzi