RFL
Kigali

Miss Akazuba Cynthia yasabwe anakobwa na Gakwaya Christian umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu modoka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/07/2018 10:36
3


Cynthia Akazuba w’imyaka 29, wabaye ku nshuro ya mbere Nyampinga w’Umujyi wa Kigali mu 2007 ubwo yari afite imyaka 18 gusa, kuri ubu yamaze gusabwa no gukobwa na Gakwaya Christian umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu modoka. Ni mu mihango yabereye Kimironko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018.



Cynthia Akazuba ni umwe mu bahanga barangije mu ishami ry’ibijyanye n’ubwubatsi (Architecture-Creative Design) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge. Uyu mukobwa yambaye umwambaro w'abarangije kaminuza mu mwaka wa 2014.

Usibye kuba yarabaye Nyampinga w'Umujyi wa Kigali ariko kandi Akazuba Cynthia yanegukanye ikamba rya Miss East Africa 2009 nyuma yo guhiga abandi bakobwa bari kumwe mu marushanwa yabereye i Dar-Es-Salaam muri Tanzaniya, aho yanahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica.

Imihango y'ubukwe bw'aba bombi yagizwe ibanga gusa amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko gusaba no gukwa byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2018 bibera ku Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ni mu gihe indi mihano isigaye y'ubukwe yo iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018.

Miss Cynthia

Miss Akazuba Cynthia ubwo yari asohotse mu nzu agiye kuramutsa Gakwaya Christian wari umaze kumusaba (aha yari aherekejwe n'umusore wo mu muryango we, uyu musore bafatanye siwe Gakwaya C.)

Uretse gutorerwa kuba Nyampinga, Akazuba Cynthia yagiye agarukwaho kenshi aho yakunze kujya avugwa mu itangazamakuru ku ntonde z’abakobwa bakunzwe cyane mu Rwanda. Yanagiye agaragara mu bikorwa binyuranye birimo ibya Imbuto Foundation ashishikariza urubyiruko kurushaho kwesa imihigo. Usibye ibi ariko nanone uyu mukobwa yakunze kugaragara mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • M5 years ago
    Sha Cynthia yarakuzemo sibanga ....
  • yyy5 years ago
    29 ni myinshi he koko.ahubwo ni uko hasigaye hagezweho ko abana bashaka( nkeka ko biterwa n ubushomeri buri aho).naho agiye mu myaka myiza azi ikimujyanye.urugo ruhire Cynthia
  • Didy5 years ago
    Komutaduhaye amafoto yumugabo





Inyarwanda BACKGROUND