RURA
Kigali

Inkarishya, umuti ukomeye ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/07/2018 17:43
7


Inkarishya ni ikimera gikunze kwimeza ahantu hatandukanye, ubusanzwe kigira utubuto duto cyane tujya gusa n’intoryi ariko dusharira ku buryo bukomeye



Hambere aha abacyecuru bakundaga kutuvanga n’ibishyimbo ubundi bagateka ariko ahanini babaga bakurikiye ubusharire bwatwo, n'ubwo abaturya bakuririkiramo ubusharire, ntibazi ko inkarisha ari umuti ukomeye nk'uko tugiye kubibona.

Inkarishya zivura indwara yo kubura amaraso: bitewe n’uko zifitemo ubutare buhagije kandi akaba ari nabwo bwifashishwa mu kongera amaraso mu mubiri, ibyo biziha ubushobozi bwo kuba zavura indwara yo kubura amaraso.

Kuvura inzoka zo munda: uwariye inkarishya ntaho ashobora guhurira n’inzoka zo munda zirimo amibe, ascaris n’izindi.

Zirwanya diyabete: kubera ko zifitemo ubushobozi bwo kugabanya isukari mu mubiri biziha ubushobozi bwo kurwanya diabete.

Kuringaniza igihe cy’imihango: usanga abagore benshi n’abakobwa bagira imihango ihindagurika. Kurya inkarishya bizatuma imihango yawe igira igihe kidahinduka bityo kumenya igihe cyawe cy’uburumbuke ntibibe ikibazo.

Kurwanya uburibwe no kubyimbirwa: abageze mu zabukuru usanga bataka za rubagimpande, indwara zinyuranye z'imitsi nka goute n’izindi. Kurya inkarishya bifasha umubiri gusohora uric acid izwiho kuba ariyo itera kubyimbirwa no kuribwa mu ngingo ari byo soko ya goute. Mu mababi yazo dusangamo soasoline ikaba ingenzi mu kurwanya indwara zo kuribwa mu ngingo, umugongo, kubyimbirwa n’uburibwe muri rusange.

Uretse ibyo kandi, inkarishya ngo zirinda kanseri mu mubiri, zirwanya indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nka asima n’izindi ndetse ngo zibasha no kurinda zimwe mu ndwara zifata umutima

Src: adaptiveseeds.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Solange 6 years ago
    Mwaramutse,nibyiza kutubwira imiti ariko mujye mutubwira naho twayikura
  • mahoro6 years ago
    Ko nzejeje bazirya mbisi cyangwa zitetse
  • soso6 years ago
    ko nzihinga nabona isoko ryazo?
  • migambi florien5 years ago
    Ndemeza ko inkarishya arumuti ahubwo c umurama wazo waboneka he he?
  • Senzira emmanuel3 years ago
    Njye zimfasha cyane kugabanya isukari mu mubiri kuko mfite ikibazo cya diabete.
  • BARAGAHORANYE DEZIRE2 years ago
    NUKURI DYOSE NUMUTI KUKI GUTAKIZA NA SIDA
  • BYIZA8 months ago
    Mbitanzemo ubuhamya ko ziringaniza cycle menstruel



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND