Muri iyi minsi Diamond Platnumz ahangayikishijwe n’umwiryane uri mu muryango we kuva yashwana byeruye na Zari bari bamaranye imyaka ine. Yasabye umubyeyi kumukundira abana bose atavanguye kugeza no ku mwana yabyaye mu gasozi.
Uyu munyamuziki amaranye agahinda igihe gaturuka ku buryo umubyeyi we afata umwana yabyaye mu gasozi amubyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto, kuri we asanga umubyeyi we yagakwiriye kuzikirana ko uwo mwana we nawe ari amaraso ye aniyongera ku bagize umuryango mugari we.
Diamond yanditse ku mbuga nkoranyambaga abwira umubyeyi we kugerageza gufata neza abana bose yabyaye nta n’umwe arutishije undi. Yamubwiye ko afite abana batatu yifuza ko yabafata kimwe nka nyirakuru wabo. Ati “ Mbabarira k’ubwo kuba naranduje izina ryawe bitewe n’imyitwarire yanjye. Ndabizi ko nazanye abagore batandukanye, ibintu nzirikana ko bitakunyuze."
Aba bombi bashwanye bamaranye imyaka ine babana mu buryo butemewe n'amategeko
Yakomeje avuga ko abana yabyaye ari inzirakarengane ku buryo batagakwiye guhanirwa amakosa batakoze. Avuga ko imbuga nkoranyambaga n’umuyoboro wa internet wanyujijwemo amakuru menshi yatumye umwana we n’umugore we ibyabo bigera ku iherezo mu buryo nawe yatunguriwemo.
Yanavuze ko yamaze gushaka itsinda rizamufasha gukemura no kwigizayo ibibazo biri mu muryango we. Ati “Nzirikana ko igihe kimwe ibibazo byacu kenshi biguhangayikisha. Ariko nanone igihe kimwe ntiwita kuri nyina (aravuga Hamisa Mobetto) w’umwana wanjye."
Uyu mubyeyi wa Diamond mu gihe cyose ntiyigeze yemera umwana umuhungu we yabyaye kuri Hamisa Mobetto nk’umwuzukuru we. Sandra ubyara Diamond, yakunze kwerura kenshi ko abuzukuru babiri yemera ari abo yabyariwe na Zari atahwemye gusingiza no kumuvuga imyato aho aba ari hose.
Diamond yasabye umubyeyi we gukunda abana bose yabyaye kugeza k'uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto
Ni kenshi kendi uyu mubyeyi yagiye ashinjwa na bamwe mu bafana bamubwira y’uko yirengagiza amaraso y’umuhungu we. Sandra nawe yakunze kwiregura avuga ko azemera ko ari umwuzukuru ubwo nyina azaba yasezeranye n’umuhungu we.
Ni kenshi nyina wa Diamond yagiye agaragaza ko akunda abana babyaye na Zari gusa
Hamisa na Zari bakunze gukozanyaho bapfa umugabo
TANGA IGITECYEREZO