Kuzana ibintu by’umukara ku menyo ni indwara iterwa na za bacterie ziba ku menyo ahanini biturutse ku byo kurya n’ibyo kunywa umuntu aba yariye bityo bikifashisha amacandwe ahora mu kanwa k’umuntu bikaziremamo bya bintu by’umukara biba bifashe ku menyo
Iyo byamaze kuba byinshi rero niho usanga umuntu akurizamo zimwe mu ndwara zikomeye z’amenyo zishobora kuzahaza umuntu
Aha wakwibaza uti ese ni iki nakora kugirango nsukure amenyo yanjye?
Biroroshye kandi birihuta, ntibisaba ibintu byinshi bihambaye ahubwo ushobora kwifashisha bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo:
Ikiyiko kimwe cy’umunyu wo mu gikoni
Agafu gacye ka bicarbonate de soude
Ikiyiko kimwe cy’amazi ashyushye
Dore uko bikoreshwa rero:
Ufata wa munyu wo mu gikoni ukawushyira mu gakombe akavangamo ka gafu ka bicarbonate ubundi ugashyiramo cya kiyiko cy’amazi ashyushye, iyo ubivanze rero urabikoresha mu gusukur amenyo yawe ukajya ubikora kabiri mu cyumweru
Ibyiza bya bicarbonate de soude ku menyo
Bicarbonate ifasha mu gukuraho bya bintu by’umukara biba ku menyo biterwa na za bacterie zituruka mu byo kurya umuntu aba yashyize mu kanwa, uretse kandi kuba ikuraho ibintu biba ku menyo, bicarbonate ifasha mu kurinda amenyo kuba yakwangirika mu buryo bumwe cyangwa ubundi
Akamaro k’umunyu wo mu gikoni
Iyo umunyu wo mu gikoni uvanze na bicarbonate bifasha mu kurinda wa mwuka mubi wo mu kanwa ndetse bikanarinda bya bintu bibi bifata ku menyo, uyu munyu kandi ufasha amacandwe kwirema ari menshi mu kanwa
Amacandwe kandi arinda za bacterie kuba zafata amenyo
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO