RFL
Kigali

Uwineza Rachel wafashishije benshi mu baramyi yashyize hanze indirimbo 'Ubuzima bwanjye'-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/06/2018 11:02
0


Uwineza Rachel, umunyamuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ubuzima bwanjye’ yumvikanamo ubutumwa bwumvisha umukristo ko kuba muri Yesu/Yezu nta gihombo kirimo.



Uwineza Rachel, si izina rishya mu miziki wo guhimbaza Imana, dore ko yagiye akorana n’amazina azwi muri uyu muziki binyuze mu majwi no mu mudiho. Yagiye afasha abahanzi benshi mu bijyanye n’amajwi ndetse no mu mashusho y’indirimbo zabo. Yakoranye bya hafi na Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Aime Uwimana n’abandi.

Aganira na Inyarwanda.com, Uwineza Rachel yavuze ko ‘Ubuzima bwanjye’ ari indirimbo nshya ashyize hanze ariko ko azakomeza kwagura ibikorwa by’umuziki we ashyira hanze n’izindi ndirimbo. Yagize ati “Ubutumwa burimo, ni ubuvuga ko ubuzima bwanjye bufite iherezo ryiza. Ndi muri Kristo, uri muri Kristo nta gihombo kirimo.”

Uwineza Rachel

Rachel wafashije benshi mu banyamuziki avuga ko yatangiye umuziki ku giti cye

Uwineza Rachel w’imyaka 22 y’amavuko, avuga ko iyi ndirimbo yahereyeho akora umuziki ku giti cye, yakorewe kwa Bob na Producer witwa Arnaud, ikaba yarasohotse mu cyumweru gishize. Rachel usengera muri Eglise Vivante Nyarugunga, yavuze ko iyi ndirimbo ‘uUbuzima bwanjye’ isohotse kuri album ya mbere ari gutunganya, amashusho yayo akaba azatangira gukorwa muri Nyakanga 2018.

Rachel

Ni umuramyi unasengera muri Eglise Vivante Nyarugunga

yatangiye umuziki ku giti cye

yakoranye na benshi mu bahanzi bo mu Rwanda

UMVA HANO INDIRIMBO 'UBUZIMA BWANJYE' YA RACHEL UWINEZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND