Nyuma y’igihe gito cy’ibyago yagize ubwo umubyeyi we yatabarukaga Jules Sentore yahise atangira kwiyubaka ndetse anakomeza akazi ke ka muzika kabone ko umubyeyi we yari yamaze kumubura, uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘sine ya mwiza’ kuri ubu agiye gukora igitaramo cyo gususurutsa abakunzi b’injyana gakondo.
Nyuma y’ukwezi kumwe Jules Sentore ashyize hanze indirimbo ‘Sine ya mwiza’ kuri ubu agiye gukora igitaramo azafatanyamo n’abagize Gakondo groupe mu rwego rwo gushyushya no gususrutsa abakunzi b’iyi njyana cyane ko badakunze kugira amahirwe yo kubona ibitaramo byinshi biri mu njyana gakondo. Jules Sentore umwe mu bahanzi bake bakora iyi njyana ikundwa nabatari bake mu Rwanda yatangarije Inyarwanda.com ko iki ari igitaramo benshi bazakitabira bazataha banyuzwe bikomeye nuburyohe bw’iyi njyana.
Igitaramo cya Jules Sentore uzafatanya n'itsinda rya Gakondo
Iki gitaramo cya Jules Sentore uzaba afatanyije na Gakondo Groupe byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Kigali muri Hotel ya Parkinn ibarizwa mu Kiyovu. Kwinjira muri iki gitaramo kizaba ku wa Kane tariki 27 Kamena 2018 bizaba ari 10000frw bakaguhamo icyo kunywa bityo ukanishimana na Jules Sentore ndetse n’itsinda rya Gakondo rizaba ryaje gususurutsa abitabiriye iki gitaramo kizatangira saa moya z’umugoroba.
TANGA IGITECYEREZO