Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 8 rirarimbanyije abahanzi bose uko ari 10 bahatanara iki gikombe bakomeje ibikorwa byo gutaramira abakunzi ba muzika mu bitaramo bitanu byateganyijwe. Ibitaramo 3 muri byo byamaze kurangira hasigaye ibindi 2, gusa mu mpera z’iki cyumweru aba bahanzi bari bafite akaruhuko.
Aka karuhuko ubusanzwe bari bemerewe kaje guhurirana n’igitaramo bagombaga gukorera mu karere ka Base mu isoko rya Base aho bakomeje gukangurira abafana gukomeza kubatora ndetse ari nako Bralirwa ikangurira abakunzi ba muzika bujuje imyaka gukomeza kwinywera inzoga yabo Primus ari nayo basangamo nimero batoreraho abahanzi bakunda, bashyigikiye mu irushanwa rya PGGSS8.
Aba bahanzi uko ari icumi bagiye ku rubyiniro bahereye kuko batomboye, aha Bruce Melody niwe wabanje kurubyiniro akurikirwa na Jay C,Active, Young Grace,Uncle Austin,Christopher,Queen Cha, Mico The Best, Just Family na Khalfan wasoje. Aba bahanzi bose baririmbaga indirimbo imwe gusa ubundi igihe bari ku rubyiniro bakibutsa abakunzi babo uko babatora.
Ibi bitaramo bisa n'ibyo gushimisha abatuye uduce ibitaramo binini bya Primus Guma Guma Super Star ya 8 itazanyuramo ariko nanone ni no mu rwego rwo guha amahirwe abahanzi bagahura n'abakunzi babo bakanabibutsa kubatora.
Mc Buryohe umaze kugira ubunararibonye niwe uba uyoboye ibiroriBruce MelodyJay C abafana bamwemereye kumutora kuri KaneItsinda rya ActiveYoung GraceUncle AustinChristopher abafana bamwemerera kumutora kuri 3Queen ChaMico The BestJust FamilyKhalfan
TANGA IGITECYEREZO