RFL
Kigali

Faysal Kode ukorera umuziki i Burayi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Sheri’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2018 10:11
0


Faysal Kode ni umuhanzi w’umunyarwanda kuri ubu ukorera muzika ku mugabane w’Uburayi aho atuye mu gihugu cy’u Bubiligi. Mu mezi ashize yakunze gushyira hanze amafoto ari kumwe n’inkumi aza gutangaza ko ari indirimbo nshya yanamaze gushyirira hanze amashusho nyuma y’amezi ane indirimbo iri hanze.



Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com binyuze ku butumwa bugufi ubwo yasohoraga amajwi y'iyi ndirimbo, Kode yagize ati”Ngiki igisobanuro cya biriya, mu by’ukuri uriya ni umukobwa uzagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ntabwo ari uwo dukundana.” Faysal Kode yatangaje ko nta rukundo arimo n'uriya mukobwa ahubwo ngo byari ukwamamaza iyi ndirimbo nshya yamaze gushyira hanze ndetse uyu mukobwa akaba ari umwe mu bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

kodeNgeruka Faycal Kode 

Amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Ngeruka Faycal Kode ‘Sheri’ aje asa nakererewe cyane ko ari amashusho amaze hafi amezi ane atarajya hanze dore ko iyi ndirimbo yasohotse muri Gashyantare 2018 mu gihe amashusho yayo agiye hanze muri Kamena 2018.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO ‘SHERI’ YA NGERUKA FAYCAL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND