RFL
Kigali

Miss Jojo yibarutse umukobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2018 9:33
2


Josiane Iman Uwineza wamenyekanye nka Miss Jojo mu ruhando rwa muzika nyarwanda agakundwa bikomeye mu Rwanda, amaze iminsi yibarutse umwana w’umukobwa.



Mu kiganiro kigufu yahaye Inyarwanda.com Miss Jojo wari wasuwe n’inshuti ze yadutangarije ko umukobwa we amaze iminsi avutse, avuga ko magingo aya ameze neza. Kuri whatassp Miss Jojo akoresha, yashyizeho agafoto kagaragaza intoki z’umwana we, icyakora ntabwo iyo foto igaragaza mu maso h'umwana we.

Miss Jojo umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki, yarongowe na Salim Minani bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo. Aba bombi bakoze ubukwe bw’agatangaza kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017. Muri Werurwe 2017 ni bwo Miss Jojo wamamaye mu ndirimbo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi n’umugabo we basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Jojo

Miss Jojo ubwo yarushingaga n'umugabo we

Ubusanzwe yitwaga Uwineza Josiane nyuma ahindura idini ajya muri Islam ahita afata izina rya Uwineza Iman Josiane. Ni umwanzuro yafashe abisabwe n’uwari umukunzi we witwa Munyampundu Saleh baje gushwana, uyu nawe aherutse kurushinga n’indi nkumi baje gukundana nyuma ya Miss Jojo.

Muri Nyakanga 2012 ni bwo Miss Jojo yatangaje ko ahagaritse ibikorwa by’umuziki. Ubu asigaye akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Azwi na benshi mu ndirimbo nka 'Ndi nde', 'Bereterida', 'Nganirira', 'Inshuti', 'Siwezi enda', 'Tukabyine', 'Sweet Sweet' n’izindi.

Miss Jojo

Ifoto Miss Jojo yasangije abamukurikira igaragaza intoki z'umwana we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • austin5 years ago
    niyonkwe mama mugoremwiza
  • peace5 years ago
    Niyongwe kdi asubireyo nta mahwa nukuri abana ni umugisha uruta ibindi byose yaguha ndanezerewe ko ndagukunda uri mubahanzi biyubaha





Inyarwanda BACKGROUND