Barbara Bush nyina wa George W. Bush akaba n’umugore wa George Bush bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yitabye Imana ku myaka 92 y'amavuko. Ni nyuma y'iminsi micye ahagaritse burundu kunywa imiti imufasha kumwongerera iminsi yo kubaho.
Barbara Bush yitabye Imana tariki 17 Mata 2018 azize uburwayi bw’umutima n’inzira z’ubuhumekero nk'uko byatangajwe n'abo mu muryango we. Nkuko bitangazwa na The Guardian, Barbara Bush yaguye mu rugo rwe i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Jim McGrath umuvugizi w'umuryango wa Barbara Bush ni we wemeje urupfu rwe mu itangazo yanyujije kuri Twitter.
Itangazo riherutse gushyirwa hanze n’umuryango wa Bush i Houston ntiryasobanuye neza impamvu yasunitse Barbara guhagarika imiti mu gihe yari arembye, icyakora Barbara yemeye kuzajya afata imwe mu miti imwongerera imbaraga gusa.
Barbara Bush yitabye Imana ku myaka 92 y'amavuko
Kuva yatangira kurwara, Barbara Bush yagiye agaragara gacye cyane mu ruhame ndetse n’ibikorwa bye byagiye bigabanuka. Mu nyandiko ze ziheruka mu kinyamakuru ”Alumnae magazine” , Barabara” yagize ati:"Ndashaje ariko nkunda cyane umugabo twashakanye mu myaka 72 ishize” Barbara Bush yamenyanye na George Bush afite imaka 16 gusa, nyuma y’imyaka 4 bashakana nk’umugore n’umugabo mu mwaka 1945.
Barbara Bush na George Bush babyaye abana 6 barimo na George W wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka 8 ,na Jeb watsinzwe amatora mu ishyaka rye ry’abarepubulikan mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mwaka wa 2016. Barbara bush na George Bush kandi bafite abuzukuru 17ndetse n’abuzukuruza 7.
Barbara Bush hamwe n'umugabo we n'umwana wabo George W. Bush
Imana imuhe iruhuko ridashira
TANGA IGITECYEREZO