Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ibi nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika u Rwanda muri gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara 'African Growth and Opportunity Act (AGOA)' mu minsi 60 kuva mu mpera z’ukwezi gushize.
Gahunda ya AGOA ni gahunda y’iterambere igenewe ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, ikaba igamije kuzamura ubucuruzi binyuze mu byoherezwa mu mahanga. U Rwanda rwakuraga muri iyi gahunda ya AGOA inyungu nyinshi zitandukanye iruhande rwo gukurirwaho imisoro ku bicuruzwa biturutse mu Rwanda byanyuzwaga muri iyi gahunda biri ku kigero cya 2% ku bindi byose bijyanwa ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo busanzwe bigasorerwa.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM ivuga ko ubusanzwe u Rwanda rujyana ku isoko ry’iki gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 25$-40$ buri mwaka. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko ibi bitari igihombo kuko ngo U Rwanda ruzakomeza kohereza ku isoko rya Amerika ibicuruzwa bitandukanye. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 3 Mata 2018, Leta y’u Rwanda kandi yemeje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse gahunda yo kohereza imyanda ituruka mu Rwanda muri gahunda ya AGOA. Leta y’u Rwanda ihamya ko imvano y’izi mpinduka zose ari gahunda yo kugabanya ku isoko ryo mu Rwanda imyenda yambawe izwi nka caguwa.
Mu 2016 ni bwo abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’afrurika y’uburasirazuba ,EAC bafashe umwanzuro wo guteza imbere inganda zikora imyenda n’inkweto mu bihugu byabo, bakagabanya ibyinjira muri aka karere byarambawe ndetse bizamurirwa umusoro kugeza mu 2019. Icyakora ibihugu bya Kenya, Tanzaniya na Uganda byo nyuma byaje gutangaza ko bitazubahiriza iki cyemezo. Usibye ibi bihugu kandi bamwe mu banyarwanda bari basanzwe batunzwe no gucuruza iyi caguwa nabo bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo.
TANGA IGITECYEREZO