RFL
Kigali

KIGALI:Sinach yishimiwe bikomeye n'abantu ibihumbi banyagiriwe mu gitaramo yatumiwemo na Patient-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2018 5:34
2


Kuri iki Cyumweru tariki 1 Mata 2018 umuhanzikazi w'icyamamare muri Afrika mu muziki wa Gospel, Sinach yakoreye igitaramo kidasanzwe mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yishimirwa mu buryo bukomeye. Ni igitaramo cyabaye mu mvura yaguye kuva gitangiye kugeza kirangiye.



Sinach ukunzwe cyane kuri ubu mu ndirimbo 'I Know Who I Am', yaje mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana ku bufatanye na EAP (East African Promoters). Ni igitaramo cyiswe 'Easter Celebration Live Concert 2018 Panafrican Chapter' cyabereye i Remera muri Parikingi za Stade Amahoro kuva isaa kumi n'ebyiri zuzuye kugeza isaa Yine n'iminota icumi z'ijoro.

Iki gitaramo cya Pasika cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari bikubiye mu buryo bubiri:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abaguze amatike mbere y'igitaramo bishyuye 3000 FRW, 10.000 FRW muri VIP na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza imwe. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 Frw yaguraga 5000 Frw, iya 10.000 Frw ikagura 15.000 Frw naho iy’abantu 8 bari hamwe ku meza nabwo yari 200,000Frw.

Bamwe mu bantu bazwi cyane mu gisata cya Gospel no mu myidagaduro ya hano mu Rwanda bitabiriye iki gitaramo cya Pasika harimo: Apotre Mignone Kabera, Bishop Rugagi Innocent, Pastor Lydia Masasu, Aimable Twahirwa, Tonzi, Anita Pendo, Diana Kamugisha, Kwizera Ayabba Paulin, Serge Iyamuremye, Eddie Mico, Alain Numa, Mama Kenzo (umufasha wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa), Gogo, Bigizi Gentil wamamaye nka Kipenzi n'abandi.

Sinach and Patient

Buri mwaka Patient Bizimana akora igitaramo gikomeye kuri Pasika

Saa Saba na 45 z'amanywa za tariki 1 Mata 2018 ni bwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageze i Remera ahagombaga kubera iki gitaramo cya Pasika. Yasanze abantu batangiye kuhagera, gusa nta wari wemerewe kwinjira kuko isaha yo kwinjira yari Saa Cyenda z'amanywa. Muri Parikingi za Stade Amahoro hari harimo abatekinisiye n'abairirmbyi bari barimo kureba ko ibyuma bimeze neza. 

Saa munani n'igice abantu bari bamaze kuhagera ari benshi. Bahise batangira gutonda umurongo kugira ngo basakwe babone kwinjira. Saa Cyenda z'amanywa zuzuye abantu batangiye gusakwa n'aba Polisi, abaje mu gitaramo bajya muri Parikingi gufata imyanya bagomba kureberamo igitaramo. Abantu bakomeje kwinjira ku bwinshi aho wabonaga huri wese afite amatsiko menshi yo gutaramana n'abahanzi cyane cyane Sinach wamamaye mu ndirimbo; Way maker na I know who I am wari ugiye kuririmbira bwa mbere i Kigali.

Imvura yacunshumutse abantu bakwirwa imishwaro

Ahagana isaa Kumi n'iminota 30 z'amanywa, imvura yacunshumukiye i Remera ahari abantu ibihumbi n'amagana baje mu gitaramo cya Pasika cyatumiwemo icyamamare Sinach. Imvura yaguye ubwo Dj Spin yari atangiye gususurutsa abantu avangavanga indirimbo zihimbaza Imana. Ni nyuma y'uko Mc Ronnie yari amaze kwakira umuntu watangije iki gitaramo mu isengesho.

Abantu benshi cyane bari bamaze kwinjira ahabera igitaramo na cyane ko batangiye kwinjira Saa cyenda z'amanywa, gusa ubwo imvura yari iguye abantu bose bahise bakwirwa imishwaro buri umwe yiruka ashaka aho ajya kugama. N'abari muri VIP nabo bavuye mu myanya yabo bariruka bajya kugama. Abantu bikinze mu mahema ya MTN Rwanda, abandi bajya aho Coca Cola yashinze amahema, abandi bajya kuri stage, abandi barasohoka bajya kugama hanze ya Parikingi ndetse hari n'abandi bacye bahise bitahira.

Patient Bizimana

Buri wese yashatse aho yikinga

Imvura yaguye kuva Saa kumi n'igice kugeza Saa kumi n'imwe n'iminota 45. Amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko iki gitaramo cyagombaga gutangira Saa kumi n'imwe n'igice, gusa si ko byagenze kuko cyakomwe mu nkokora n'imvura bikaba ngombwa ko gitangira Saa kumi n'ebyiri zuzuye. Nyuma y'aho imvura ihitiye, abantu basubiye mu myanya yabo abandi batari bakahageze binjira biruka basiganwa no gufata imyanya myiza.

Imvura ihise igitaramo cyahise gikomeza

Saa kumi n'ebyiri zuzuye ubwo imvura yari ihise igitaramo cyakomeje, abaririmbyi bagize Worship team y'i Masoro bajya kuri stage bafasha abahanzi nyarwanda baririmbye (Sinach we yizaniye abagomba kumufasha). Aime Uwimana yahawe umwanya avana abantu mu mbeho bari batewe n'imvura abajyana mu mwuka wo kuramya Imana. Aime Uwimana yaririmbye; Akira amashimwe, Here I am to worship na Nyibutsa. Abantu bose wabonaga bafite inyota yo kuramya Imana na cyane ko Pasika ari umunsi abakristo baba bari mu byishimo bikomeye bizihiza izuka rya Yesu Kristo wapfuye urupfu rw'agashinyaguro ku musaraba kugira ngo acungure abatuye isi.

Aime Uwimana yasabwe na Mc kwakira umuhanzi ashaka akaririmba nyuma ye, nuko ahita ahamagara Israel Mbonyi. Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zigera kuri enye benshi barizihirwa, izo ndirimbo harimo; Ku marembo y'ijuru, Sinzibagirwa na Hari ubuzima. Saa Moya n'iminota 15 ni bwo Patient Bizimana yageze kuri Stage ahera ku ndirimbo ye 'Ubwo buntu'. Patient Bizimana yaririmbye indirimbo zigera ku 10 harimo n'indirimbo ye nshya 'Ikimenyetso' n'izindi z'abahanzi banyuranye zivuga kuri Pasika no ku maraso ya Yesu. Nk'umuhanzi wateguye igitaramo, Patient Bizimana yishimiwe cyane. Zimwe mu ndirimbo Patient Bizimana yaririmbye harimo; Ubwo buntu, Ibihe, Ikimenyetso, Ni muzima (Singiza music Ministries), Ndazi ko yankijije, Menye neza, Andyohera n'izindi.

Patient Bizimana yakiriye mama we mu buryo bw'umwuka

Pastor Lydia Masasu yari yitabiriye iki gitaramo ari wenyine dore ko umugabo we Apotre Masasu atabashije kuboneka. Patient Bizimana yavuze ko atewe ishema no kuba umubyeyi we mu buryo bw'umwuka Pastor Lydia Masasu yaje kwifatanya nawe akaza mu mvura. Pastor Lydia Masasu nawe yashimiye Patient yise umwana wabo (Restoration church) kuba akomeje gukora igitaramo cya Pasika ibintu asanga biri ku rwego rwiza na cyane ko abakristo bahurira hamwe bakizihiza izuka rya Yesu. Yakomeje avuga ko n'ubwo ari byiza kumva abaririmbyi, gusa ngo ni iby'agaciro kuba abantu bahurira hamwe bakizihiza izuka rya Yesu Kristo wabacunguje amaraso y'igiciro cyinshi. Yafashe umwanya muto arabwiriza ndetse bamwe bamanika ibiganza bahamya ko batsinzwe n'ijambo ry'Imana, baratuzwa.

Patient yakiriye Papa umubyara aririmbira abari mu gitaramo

Nyuma yaho Patient Bizimana yakiriye umubyeyi we (Papa we) amushimira mu ruhame kuba yaramubyaye ndetse anatangaza ko ari we akomoraho inganzo dore ko uyu mubyeyi nawe ngo ari umuhanzi ndetse akaba aririmba muri korali yo mu Kiliziya Gatorika. Uyu mubyeyi yaririmbye imwe mu ndirimbo akunda ivuga ngo 'Sinagenda ntagushimye'. Si ubwa mbere uyu mubyeyi yitabira igitaramo cya Patient kuko n'icy'ubushize yaracyitabiriye ndetse nabwo icyo gihe yararirimbye benshi bakorwaho bitewe n'ijwi rye ryiza ridahuye n'imyaka y'ubukure agezemo. 

Sinach yageze kuri stage ibintu birahinduka,...yamaze isaha n'igice kuri stage

Sinach wari utegerejwe na benshi banemeye kunyagirwa kugira ngo badataha batamubonye, yageze kuri stage Saa mbiri na 37 z'ijoro ahava Saa Yine n'iminota 8. Mu yandi magambo Sinach yamaze isaha n'iminota 31 kuri stage aririmba ubudahagarara. Ntiyasondetse abantu cyangwa ngo abatenguhe, ahubwo yakoze ibishoboka kugira ngo abari bamutegerezanyije amatsiko babashe kwishima. Sinach wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018, ni ubwa mbere yari aririmbiye mu Rwanda, ibintu nawe yavuze ko bimushimishije. Abanyarwanda bamweretse urukundo bamufitiye, bafatanya nawe kuririmba indirimbo zose yaririmbye. Sinach yavuze ko abanyarwanda ari beza na cyane ko bafite umugisha w'Imana.

Sinach akunzwe mu ndirimbo; 'WayMaker' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, 'I Know Who I Am' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 33, 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed', 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive', 'Chapter One', 'I’m Blessed', 'Shout it Loud', 'From Glory to Glory', 'Sinach at Christmas', 'Sinach Live in Concert' n'izindi. Mu gitaramo yatumiwemo i Kigali, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze biba akarusho ageze kuri Way maker na I know who I am ari nayo yasorejeho igitaramo kigahita kirangira. 

Sinach and Patient

Sinach mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ya nyuma I know who I am, Sinach yishimiye cyane kuyiririmbana n'abakunzi be b'i Kigali. Icyabigaragaje ni uko yahise afata terefone ye, akifata amashusho n'amafoto mu buryo bwa Selfie arimo kuririmbana n'abanyarwanda iyi ndirimbo ye ikunzwe hirya no hino ku isi. Nyuma y'iyi ndirimbo (Saa 10h:08), Patient Bizimana yahise afata mikoro, ahagararana na Sinach amushimira imbere y'imbaga y'abantu bari muri iki gitaramo, amushimira umutima agira mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo anamushimira kuba yaremeye kuza kwifatanya nawe muri iki gitaramo cya Pasika. Saa Yine n'iminota 10 ni bwo igitaramo cyahumuje buri wese afata inzira imusubiza iwabo.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE KUVA SAA MUNANI KUGEZA SAA YINE Z'IJORO

Sinach and Patient

Ubundi aba ni bo bahageze mbere

Sinach i Kigali

Iki gitaramo cyatewe inkunga na MTN Rwanda,..ijisho riraguha

Aime Uwimana

Saa munani z'amanywa Aime Uwimana yari ahageze

SinachSinach and Patient

Batonze umurongo amasaha yo kwinjira atari yagera

Sinach and PatientIsrael

Imodoka Israel Mbonyi yajemo yitwaye

Alain Numa

Birumvikana Alain Numa yagombaga kuhagera mbere

Sinach and Patient

Mu ma saa Cyenda hari umurongo muremure cyane

Sinach and PatientMTN Rwanda

Ihema MTN yakiriragamo abantu ikabaha serivisi zinyuranye

Sinach and PatientSinach and PatientCoca Cola

Coca Cola yafashaga abantu kwica inyota bagahimbaza Imana nta cyaka

MTN Rwanda

MTN 

Munyaribanje

Didace mukuru wa Patient Bizimana yazanye n'umuryango we

Sinach and Patient

Aimable Twahirwa yahageze mbere y'imvura

Sinach and PatientSinach and Patient

Pastor Francis Karasira ni we wasenze isengesho rifungura igitaramo

VIPTonzi

Tonzi na Ev Sandrali uyoboye umuryango RNDP (Rebulding Nations on Divine Principles) bahageze mbere

Sinach and Patient

Ababyeyi ba Patient Bizimana ubwo binjiraga muri iki gitaramo

Patient Bizimana

Ronnie ni we wabanje kuri stage nka Mc nyuma y'iminota micye afashe mikoro imvura ihita igwa

Sinach and Patient

Abari mu gitaramo bakwiye imishwaro

Sinach and Patient

Intebe zasigayemo ubusa

Sinach and Patient

Bamwe mu bari mu gitaramo ntibatunguwe n'imvura kuko bari bitwaje imitaka

Sinach and Patient

Hari abahise bitahira

Sinach and Patient

Hari abanze kuva mu myanya yabo na cyane ko bari bishyuye ayabo

Sinach and Patient

Byari bikomeye ku buryo wabonaga igitaramo gishobora gupfa

Sinach and Patient

Worship team y'i Masoro yahise ijya kuri stage gufasha abahanzi

Sinach and Patient

Serge Iyamuremye yagobotswe n'umutaka wa Diana Kamugisha

Sinach and Patient

ERC Masoro ifite abaririmbyi b'abahanga

Sinach and PatientSinach and Patient

Bemeye kureba igitaramo mu mvura ijojoba

Sinach and PatientSinach and Patient

Abatitwaje imitaka biyeranje mu buryo buryo bikinga imvura

Aime Uwimana

Aime Uwimana yavanye abantu mu mbeho y'imvura abajyana mu mwuka wo kuramya Imana

Aime Uwimana

Aime Uwimana ni we muhanzi Patient Bizimana yigiraho byinshi

Aime UwimanaAime Uwimana

Aime Uwimana yakoze ku mitima ya benshi bari bishwe n'imvura

Spin

Dj Spin ni we wavangavangaga imiziki

Sinach and Patient

Israel Mbonyi yishimiwe cyane muri iki gitaramo

IsraelIsraelSinach and Patient

Anita Pendo yafashijwe cyane na Mbonyi

Patient Bizimana

Patient Bizimana yahereye ku ndirimbo 'Ubwo buntu'

Patient Bizimana

Abakunzi b'indirimbo za Patient Bizimana bari bitwaje ibyapa bati 'Turagukunda'

Sinach and Patient

Patient Bizimana yahembuye imitima y'abaje mu gitaramo cye

Patient Bizimana

Inkweto Patient Bizimana yari yambaye

Patient Bizimana

Patient Bizimana ati 'Warankunze ntacyo ntanze ubuntu bwawe burampagije'

Patient Bizimana

Patient yiyemeje kujya afatanya n'abanyarwanda kuri Pasika bagahimbaza Imana

Lydia Masasu

Pastor Lydia Masasu yashimiye cyane Patient kubwa Easter Celebration concert

Lydia Masasu

Pastor Lydia Masasu yafashe akanya gato abwiriza ijambo ry'Imana

Sinach and Patient

Patient Bizimana hamwe na papa we umubyara

Sinach and Patient

Patient yashimiye papa we ko yamubyaye akaba ari naho akomoraho ubuhanzi

Sinach and Patient

Papa wa Patient Bizimana yaririmbiye abari muri iki gitaramo

Patient Bizimana

Saa Mbiri na 37 ni bwo Sinach yageze kuri stage

Sinach and Patient

Sinach yari yambaye yikwije

Sinach and Patient

Bamwe mu bacuranzi n'abaririmbyi Sinach yavanye muri Nigeria

Sinach and PatientSinach and PatientSinach and Patient

Bafashijwe na Sinach mu buryo bukomeye 

Sinach and PatientSinach and PatientSinach and PatientSinach and Patient

Sinach yishimiye cyane gutaramana n'abanyarwanda kuri Pasika

REBA HANO UKO SINACH YARIRIMBYE I KIGALI

PATIENT BIZIMANA YASABWE IKINTU GIKOMEYE NA PAPA WE


AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Titi5 years ago
    Ubutaha mugemushyira ahantu hatwikiriye. Abenshi twagarukiye munzira
  • 5 years ago
    ko mbona ari abakobwa gusa ra !!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND