Ubukwe bwa Lt. Kamali Fred na Rigoga Ruth buje bukurikira umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye ku wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 ku biro by’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Rigoga Ruth ni umwe mu banyamakuru bazwi hano mu Rwanda nk’umwe mu bakobwa batinyutse itangazamakuru rya siporo. Uyu mukobwa yamamaye cyane ubwo yakoreraga radiyo ya KFM, nyuma y’igihe gito yaje kuva kuri iyi radiyo yerekeza kuri Radio 10 na Tv10 nyuma y'uko KFM yari imaze gufunga imiryango.


Habanje imihango yo gusaba no gukwa
Ubu bukwe bwari ubwa gisirikare
