RFL
Kigali

Karen Bugingo wiga muri Mount Kenya University warwaye Kanseri akayikira yanditse igitabo cy’ubuzima bwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/02/2018 11:02
0


Mu Rwanda uko iterambere rigenda ryiyongera ni nako impano zitandukanye zirushaho kuvuka. Umwana w’umukobwa w’imyaka 25 wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya yagaragaje impano yo kwandika aho yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe nk’uwarwaye ndetse akanakira indwara ya Kanseri (Cancer).



Ubuzima bwe nk’umwanditsi

Bugingo Karen, afite imyaka 25 yiga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho (Journalism and Mass Communication) muri Kaminuza ya Mount Kenya. Atuye mu mujyi wa Kigali aho abana na Nyirakuru, Nyinawabo na basaza be bakuru. Yakuriye kwa Nyirakuru nyuma yo kugirwa imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akunda kwandika, gusoma ndetse no kubaka ubushuti n’abantu batandukanye. Ashimishwa cyane no kwandika, gutembera no gufata amafoto n’amashusho.

Karen

Karen Bugingo umaze kwandika igitabo cye cya mbere

Ibyerekeye Igitabo Cye

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Karen yatangaje bimwe mu byerekeye igitabo yanditse n’igihe azagishyirira hanze. Iki gitabo kizamurikirwa muri Kigali Convention Center amafaranga yo kwinjira aho kizamurikira akaba ari 5,000 Rwf ndetse na 15,000 Rwf ndetse ugatahana n'iki gitabo. Yagize ati:

Igitabo cyanjye kivuga ku rugendo rwanjye nk’umwangavu warwanye urugamba rwa Kanseri kugeza nyikiza nkasubira inyuma nkagerageza kongera kwiyubaka ngarura ubuzima bwanjye…Mu busazwe nkunda kwandika so niho nakuye inspiration. Nkunda gutekereza ko ari iyo mpamvu Imana yamaye ikaba na Talent yanjye. Iki ni igitabo cya mbere nanditse. Target audience yanjye ni urubyiruko hagati y’imyaka 18 na 35. Igitabo cyanjye kitwa “My name is Life” nakise gutyo kubera ko nitwa Bugingo. Kizasohoka ku itariki 09 Werurwe 2018 Kizaba kiri kugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitatu (13,000 Rwf). 

Karen

Karen Bugingo azashyira hanze igitabo cye yise "My Name is Life" mu ntangiriro za Werurwe

Karen Bugingo yabwiye Inyarwanda.com ubutumwa yifuje gutambutsa muri iki gitabo cye “Ndashaka ko umuntu wese uzasoma igitabo cyanjye, azasubizwamo imbaraga ndetse akanashobozwa kutazajya areka ngo ibihe arimo bice iteka ku buzima bwe buri imbere. Nifuza ko bakibutswa ko ibisigisigi by’amateka y’uko babayeho n’ibibi byabahungabanyije bitabereyeho kubashyiriraho iherezo…”

Karen

Karen Bugingo yifuza gutera imbaraga urubyiruko abinyujije mu gitabo cye

Yamaze umwaka arwaye Kanseri yo mu bwoko bwa ‘Lymphoma’ izwi nka Kanseri yo mu maraso. Kugira ngo Karen amenyeko yakize iyi kanseri yafashe imiti ya ‘Chemotherapy’ nyuma asubira mu Buhinde gukoresha kureba niba agifite uburwayi, ni ho bamubwiriye ko yakize iyo ndwara ya Kanseri. Kwandika iki gitabo byamufashe imyaka itatu ndetse arateganya kuzandika n'ibindi.

Karen

Nyuma yo gukira kanseri yo mu maraso Karen afite ibyishimo byinshi

Tubibutse ko iki gitabo cya Karen Bugingo yasanishije n'izina rye Bugingo akakita "My Name is Life" bisobanuye ngo "Izina Ryanjye ni Ubuzima (Bugingo)" azakimurika ku mugaragaro ku itariki 09 Werurwe 2018 aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw kwinjira gusa, naho abashaka kuzatahana n'igitabo bakazinjirira kuri 15000 Frw. Azakimurikira muri Kigali Convention Centre guhera isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Abazashaka kugura iki gitabo nyuma bazajya bakigura 13000 Frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND