Kavutse Olivier n'umugore we Amanda Fung bibarutse imfura y'umuhungu-AMAFOTO

Imyidagaduro - 08/02/2018 8:22 AM
Share:
Kavutse Olivier n'umugore we Amanda Fung bibarutse imfura y'umuhungu-AMAFOTO

Kavutse Olivier n'umufasha we Amanda Fung baririmba mu itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyna aya Rock, bamaze kwibaruka imfura yabo y'umuhungu. Iyi mfura yabo yavutse tariki 6 Gashyantare 2018.

Kavutse Olivier ni umuyobozi w'itsinda Beauty For Ashes aririmbanamo n'umugore we Amanda, rikaba ryaramamaye mu ndirimbo; Siripurize, Turashima, Yesu ni sawa n'izindi. Tariki 9 Nyakanga 2016 ni bwo yambikanye impeta n'umukunzi we Amanda bari bamaze imyaka itanu bakundana, basezeranira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu. 

Amakuru yo kwibaruka kwa Amanda&Kavutse, yemejwe na Kavutse Olivier watangarije inshuti ze zimukurikira kuri Instagram ko we n'umufasha we bibarutse imfura yabo tariki 6 Gashyantare 2018 ahagana isaa tatu z'ijoro zirengaho iminota 55, akaba ari umwana w'umuhungu bahise bita Jireh Reign Shi-Rong Kavutse. Imfura ya Kavutse na Amanda yavukiye muri Canada avuka apima ibiro 2.9 Kg (weighing 6.7 lbs), akaba areshya na 51 cm.

Kavutse Olivier

Ubutumwa Kavutse Olivier yasangije inshuti ze kuri Instagram

Kavutse Olivier yashimiye abantu bose babasengeye anabasaba gukomeza kubasengera kugira ngo uyu mwana wabo akomeze gukura neza. Yagize ati: "Nshuti zacu namwe muryango wacu, twishimiye cyane kubamenyesha ko twibarutse Reign Shi-Rong Kavutse, umwana mwiza cyane w'umuhungu, umukozi w'Imana isumba byose. Yavutse tariki 6 Gashyantare 2018,...turashimira buri wese wadusengeye,..."

Kavutse Olivier

Kavutse na Amanda bishimiye cyane imfura yabo

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier yishimiye bikomeye imfura ye

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier akikiye imfura ye yabyaranye na Amanda Fung

Kavutse Olivier

Amanda Fung

Amanda Fung akikiye imfura ye yabyaranye na Kavutse

Kavutse Olivier

Kavutse na Amanda ubwo biteguraga kwibaruka imfura yabo

Kavutse Olivier

Tariki 25/9/2017 ni bwo Kavutse yatangaje bwa mbere ko umugore we atwite


Kavutse na Amanda barushinze mu mwaka wa 2016

Byari ibirori bikomeye ku munsi w'ubukwe bwabo

Ubukwe bwabo bwabereye ku kiyaga cya Kivu i Rubavu

Hano bari kumwe n'inshuti zabo zabatahiye ubukwe

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...