Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 4 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 24 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 341 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1835: Abacakara bo mu gace ka Salvador da Bahia muri Brazil bakoze imyigaragambyo, ikaba yarabaye imbarutso yo guca ubucakara mu myaka 50 yakurikiyeho.
1862: Bucharest yagizwe umurwa mukuru wa Romania.
1908: Bwa mbere, urubyiruko rwari ruhuriye mu muryango w’abasikuti (scout), rwihuje bwa mbere mu bwongereza ruhujwe na Robert Baden-Powell, akaba ariwe washinze uyu muryango.
1972: Sgt. Shoichi Yokoi wari ingabo mu gisirikare cy’ubuyapani, yabonywe mu ishyamba rya Guam ariho yihishe kuva intambara y’isi ya 2 yarangira.
1984: Bwa mbere ikoranabuhanga rya Apple Macintosh ryagiye ku isoko.
Abantu bavutse uyu munsi:
1979: Tatyana Ali, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.
1979: Leandro Desábato, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.
1983: Shaun Maloney, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse nibwo yavutse.
1984: Paulo Sérgio Moreira Gonçalves, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.
1986: Vieirinha, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.
1986: Michael Kightly, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1987: Luis Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Uruguay nibwo yavutse.
1989: Samba Diakité, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamali nibwo yavutse.
1989: Ki Sung-Yueng, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakoreya y’epfo nibwo yavutse.
1997: Dylan Riley Snyder, umukinnyi wa filime, umuhanzi akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika yabonye izuba.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1965: Winston Churchill, wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza, akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yaratabarutse.
1971: Bill W., umunyamerika, akaba umwe mu bashinze umuryango wa Alcoholics Anonymous ukaba ari umuryango uharanira kurwanya ubusinzi yitabye Imana, ku myaka 76 y’amavuko.
1986: L. Ron Hubbard, umunyamerika washinze idini rya Scientology yitabye Imana, ku myaka 75 y’Amavuko.
2006: Chris Penn, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 41 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO