Kuri ubu uyu munyamakurukazi Rigoga Ruth yamaze gutangaza ko agiye gukora ubukwe na Fred nkuko bigaragara ku nteguza z’ubukwe bwabo zamaze kujya hanze. Ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki ya 10 Werurwe 2018. Amafoto ateguza ubu bukwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu banyamakuru b’imikino ndetse na bamwe mu bakurikirana uyu munyamakuru wa Radio10 na Tv10.
Rigoga Ruth agiye kurushinga
Icyakora usibye izi nteguza zagiye hanze nta yandi makuru yimbitse arashyirwa hanze na banyiri ubukwe ku bijyanye n’ubukwe bwabo cyangwa se byinshi kuri uyu musore ugiye kurushingana n’uyu munyamakurukazi Rigoga Ruth.