RFL
Kigali

Ubunyobwa, kimwe mu binyampeke bitangaje ku ntungamubiri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/01/2018 14:25
1


Nkuko benshi babizi, ubunyobwa bushobora kuribwa bukaranze, ari bubisi ndetse bunaseye bugakorwamo isupu iryoshye cyane.



Nubwo ubunyobwa bukunze kwifashishwa mu buzima bwa buri munsi ngo bwibitsemo intungamubiri nyinshi kandi zitandukanye. Ubunyobwa ngo ni isoko ya za acide zo mu bwoko bwa omega 3, muri zo harimo 'linoleic acide' ndetse na 'alpha linoleic acide', zikaba zizwiho kurinda kubyimbirwa no kurinda umuvuduko ukabije w’amaraso, kurinda kanseri y’amabere ikunze kwibasira abagore n’abakobwa, kanseri y’amara ndeste n’iy’udusabo tw’intanga, zirinda indwara zo mu mutwe.

Ubunyobwa kandi ngo ni isoko nziza y’umunyungugu wa zinc, ukaba ufite akamaro kanini ku bagore karimo kwirinda ibyuririzi by’umubiri, ifasha mu mikorere y’imisemburo ijyanye n’imyororokere, ndetse igafasha urwagashya mu gukora no kurekura insulines, ndetse bukagabanya choleterole mu mubiri.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kurya ubunyobwa buri gihe bigabanya ibyago byo kurwara diabete yo mu bwoko bwa kabiri bitewe na fibres ndetse na magnesium zibubonekamo.

Kurya ubunyobwa kenshi kandi ngo ntibitera umubyibuho ukabije nkuko benshi babyibwira ahubwo ngo buringaniza ibiro by’umuntu, bavuga kandi ko ubunyobwa bubonekamo manganese ifite ubushobozi bwo gusohora imyanda mu mubiri no kuwurinda kwangizwa n’iyo myanda itandukanye.

Ubunyobwa bubonekamo flavonoids zitandukanye zirimo carotene n’izindi nyinshi zirinda indwara z’umutima n’imitsi. Ubunyobwa ngo bukize ku muringa kuko ari ngombwa mu gukora amaraso ndetse no gusana umubiri w’umuntu.

Ni byiza gufata ubunyobwa kenshi gashoboka kugira ngo hirindwe zimwe muri za ndwara zavuzwe haruguru ndetse urusheho kugira ubuzima buzira umuze nkuko urubuga passeport santé rubivuga.

Src: passeport santé

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntaganzwa juvenal3 years ago
    murakoze cyane kutugezaho amakuru kubunyobwa ubunyobwa ngo bwaba bwongera imbaraga mumibonano mpuzabitsina? mutubwire murakoze





Inyarwanda BACKGROUND