Umu maman w'imyaka 29 ufite abana babiri yatwandikiye atugezaho ikibazo afite cy'agahinda kenda kumuturitsa umutima. Aka gahinda yakagize nyuma yo gutandukana n'umugabo we babyaranye abana babiri mu myaka ine bamaranye.
Ikibazo cye yifuza ko mwamugiramo inama giteye gutya:
"Muraho neza, njya mbona abantu bandika bagisha inama cyangwa bashaka abakunzi,nanjye uyu munsi nifuje kubandikira. Izina ryanjye sinifuza ko ryatangazwa. Ntuye i Nyarugenge. Mfite imyaka 29. Ikibazo mfite giteye gitya: Nari maze imyaka ine mbana n'umugabo Wanjye,dufitanye abana babiri, umwe ni mutoya. Mu minsi ishize njye n'umugabo wanjye twaratandukanye (divorcé). Mu buzima sinigeze ntekereza ko nazadivorca umunsi umwe, nta n'umuntu nzi wa hafi byabayeho ku buryo kubyakira byangoye ubuzima busa nkubuhagaze.
Nagerageje kwivuza bambwira ko ngo ndwaye agahinda. Kubera ako gahinda rero ubu singishobora kwiga kandi nabikundaga. Icyo nifuza ni umuntu waba afite ikibazo nk'icyanjye ku buryo yanyandikira tukagerageza kuganira tukava mu gahinda. Cyangwa se nifuza umuntu wambera inshuti kuko nkeneye umuntu wamfasha kumva no kwakira ubu buzima bushya ntangiye. Umuntu waba ashaka kunyandikira yakoresha iyi Adresse: mulilo18@hotmail.com. Murakoze."
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO