RFL
Kigali

Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR azira ubusambanyi n'ubuzererezi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2018 13:42
6


Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yahagaritswe mu iterero rya ADEPR azira ibyaha yagiye akora birimo ubusambanyi n'ubuzererezi, ibyo akabikoreraho umurimo w'Imana.



Theo Bosebabireba ubusanzwe yabarizwaga mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Kicukiro Sell muri Paruwasi ya Kagarama mu Itorero ry'Akarere rya Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu yamaze guhagarikwa nkuko byashimangiwe na Pastor Rubazinda Callixte uyobora umudugudu wa ADEPR Kicukiro Sell wavuze ko Theo Bosebabireba yahagaritswe kugeza igihe azasabira imbabazi itorero rya ADEPR abarizwamo n'abo yahemukiye. 

Ibyo guhagarikwa kwa Theo Bosebabireba byongeye gushyirwaho akadomo na Pastor Zigirinshuti Michel ushinzwe ivugabutumwa mu itorero ADEPR ku rwego rw'igihugu. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Zigirinshuti Michel yavuze ko Theo Bosebabireba yari akabije cyane kwivuruguta mu byaha, ikibabaje ibyo akaba yabirengagaho agakomeza agakora umurimo w'Imana dore ko yahoraga mu ngendo z'ivugabutumwa hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, nyamara atarigeze asaba imbabazi itorero kimwe n'abo yahemukiye.

Image result for Zigirinshuti michel amakuru

Pastor Zigirinshuti Michel yavuze ko ntako atagize mu kugira inama Theo Bosebabireba

Nubwo uyu muhanzi Uwiringiyimana Theogene yamaze guhagarikwa muri ADEPR, Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko batari bahabwa raporo y'ihagarikwa rya Theo Bosebabireba. Ibi bivuze ko nibamara guhabwa raporo, ari bwo bizatangazwa mu izina rya ADEPR ku rwego rw'igihugu. Si ubwa mbere Theo Bosebabireba ahagaritswe muri ADEPR kuko muri 2014 ku ngoma na Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana nabwo yarahagaritswe aho yaziraga kunywa inzoga no gutera inda, gusa nyuma yaho asaba imbabazi yemererwa kuvuga ubutumwa muri ADEPR. 

Image result for Theo Bosebabireba amakuru

Theo Bosebabireba nta rusengero rwa ADEPR yemerewe kuririmbamo

Pastor Zigirinshuti yabwiye Inyarwanda ko yagerageje gucyaha Theo Bosebabireba kugira ngo arebe ko yahinduka, gusa ngo byaranze kuko nyuma y'aho haje kumvikana umukobwa mu itangazamakuru washinjaga Theo Bosebabireba kumwima indezo. Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa ADEPR bwasabye umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell Theo Bosebabireba abarizwamo ko wagira icyo ukora ku byaha binyuranye bivugwa kuri uyu muhanzi. Pastor Zigirinshuti yagiriye inama Theo Bosebabireba yo gusaba imbabazi agahinduka, by'akarusho akareka ubuzererezi akajya mu itorero abarizwamo (Kicukiro Shell). 

Aganira na Ibyishimo.com, Pastor Rubazinda Callixte uyobora ADEPR Kicukiro Shel aho Theo Bosebabireba abarurirwa, yavuze ko uyu muhanzi azongera kuba umukristo wabo namara gusaba imbabazi. Yagize ati: "Twaramuhagaritse kubera ko yakoze ibyaha, muri make twasanze yaraguye kandi tubimubajije na we arabitwemerera hanyuma tumubwira ko tumuhagaritse, ntabwo akiri umukirisitu wacu, azongera kuba umukirisitu wacu ari uko yamaze gusaba imbabazi itorero mu ruhame ndetse akanasaba imbabazi abo yahemukiye.”

Mu minsi ishize humvikanye amakuru avuga ko Theo Bosebabireba yabyaranye n'umwana w'umukobwa, hanyuma akanga gutanga indezo, uwo mukobwa yagiye mu itangazamakuru avuga ko inzara imumereye nabi kubera gutereranwa na Theo Bosebabireba wamuteye inda. Pastor Rubazinda Callixte yabajijwe niba ihagarikwa rya Theo Bosebabireba rifitanye isano n'ibimuvugwaho byo gutera inda abana b'abakobwa, asubiza muri aya magambo: "Bifite aho bihuriye, ibyo bintu birimo kuko twakoze iperereza dusanga ni ukuri kandi na we yarabitwemereye atubwira ko afite abana batatu yemera ko ari be, ariko ubundi twasanze yarakoze ibyaha bitandukanye biba ngombwa ko tumuhagarika."

Image result for Theo Bosebabireba amakuru

Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR

Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Theo Bosebabireba umaze igihe kinini yibera muri Uganda ntibyadukundira kuko terefone ye itari ku murongo, gusa aherutse gutangariza umunyamakuru wa Inyarwanda ko hari abana yabyaye ahandi, yungamo ko yafashe umwanzuro w'uko atazongera kuko yihaye ingamba nshya zo kwera imbuto zikwiriye umukristo. Kuba atarigeze asaba imbabazi itorero kimwe no kwanga gutanga indezo ku mukobwa babyaranye, ibi byatumye ADEPR imuhagarika, gusa ngo nasaba imbabazi azazihabwa. Pastor Zigirinshuti yavuze ko usabye imbabazi azihabwa. Yatanze urugero avuga ko abakoze Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, nyuma bagasaba imbabazi, bazihawe ubu bakaba babana n'abo biciye. 

Ibihangano bya Theo Bosebabireba bizakomeza bikoreshwe?

Ku bijyanye n'ibihangano by'uyu muhanzi, Pastor Rubazinda Callixte uyobora ADEPR Kicukiro Shel aho Theo Bosebabireba abarurirwa yavuze ko bitemewe gukoreshwa kugeza igihe azasabira imbabazi, gusa Pastor Zigirinshuti Michel yabwiye yabwiye Inyarwanda ko utabuza abakristo kumva ibihangano by'umuhanzi kuko biba bitandukanye n'ibyaha uwo muhanzi aba yakoze. Yaje gutunga agatoki ariko ibihangano bya Theo Bosebabireba avuga ko muri iyi minsi byakayutse na cyane ko usanga bikoreshwa cyane mu tubari n'ahandi hateraniye abapagani mu gihe byakabaye binakoreshwa mu nsengero.

UMVA HANO 'KUBITA UTABABARIRA' YA THEO BOSEBABIREBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KANUMA PETER6 years ago
    nibyiza kumuha akato kandi mukubite mutababarira nkuko nawe ubwe yabyiririmbiye.mwaratinze!!!
  • Dieugo yanga6 years ago
    Bazivamwo kubita utababarira!
  • Diuego yanga6 years ago
    Bazivamwo,kubit utababarira!
  • eric6 years ago
    gusa nasaba imbabazi muzazimuhe kd nimana izamubabarirepe kuko yatambukije ubutumwa bwubatsebeshi?
  • Mimi6 years ago
    Nonese ko mutwigisha no kubabarira utadusabye imbabaz Kuki we mutamubabarira atagombye kuzibasaba? Gusa theo atanga ubutumwa bwubaka benshi abunyujije mu ndurimbo, Nyagasani wamukuye aho yari ari ku muhanda nubu amurengere nabyo abivemo.
  • Vedaste6 years ago
    Nasabimbabazi muzamubabarire kdi abobana azabiteho





Inyarwanda BACKGROUND