Ndayisaba Fabrice washinze Umuryango wita ku bana witwa ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’, yatangije ku mugaragararo gahunda yo guha Akariza Blessing Anaëlle imfashabere nyuma y’uko uyu mwana wo mu kagari ka Muganza, umurenge wa Gatore wakuwe mu musarani wa metero 8 z’ubujyakuzimu, yari yajugunywemo na nyina nyuma yo kumubyara.
Akariza Blessing Anaëlle yavutse tariki ya 02 Nyakanga 2017 avukira mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Muganza, ari bwo mama we, Murekatete Clarisse yamubyaye agahita amuta mu musarani, ariko abaturage bagatabara, bagakura uwo mwana mu musarani akiri muzima, akaza kwitabwaho n’abaganga ndetse nyuma yo gukira agasubizwa ababyeyi be bari baramujugunye.
Ndayisaba Fabrice Eto'o akigera i Kirehe
Bikimenyekana, Ndayisaba Fabrice washinze umuryango wita ku bana ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ yahise yiyemeza kumwitaho, kumuha ibyo azakenera byose kugeza akuze, akazamurihira amashuri abanza n’ayisumbuye. Ibi ni byo byatumye, tariki ya 2 Mutarama 2018, Ubwo Akariza Blessing Anaëlle yari yujuje amaze atandatu amaze avutse, Ndayisaba Fabrice yasuye uyu mwana i Gatore, atangiza ku mugaragaro gahunda yo gutangira kumuha imfashabere, ashyikiriza ababyeyi b’uyu mwana ifu y’igikoma y’abana, imbuto, isukari, amavuta yo kwisiga, ibikinisho by’abana n’ibindi bikoresho bijyanye n’isuku y’umwana ugeze mu kigero cy’Akariza.
Uyu mwana akikiwe na mama we, abari ku ruhande ni ababyeyi b'uyu mu mama watawe mu musarane akaza kuvanwamo
Murekatete Clarisse umubyeyi wa Akariza Blessing Anaëlle avuga ko ubufasha bakomeza guhabwa bazabukoresha neza mu kwita kuri uyu mwana. Ati “Ndi umubyeyi we n’ubwo kiriya kibazo cyabaye (cyo kumujugunya mu musarani), ibikoresho bampaye nk’uko namwitagaho muha ibere, ubu imfashabere na biriya bikoresho by’isuku ndabyitaho; umwana akomeze akure neza. Kandi ndashimira cyane Ndayisaba Fabrice na Leta y’u Rwanda.”
Uhereye iburyo, umuyobozi w'ibitaro byo muri uwo murenge byitaye kuri uyu mwana, Umuyobozi w'umurenge, Ndayisaba Fabrice Eto'o n'umukuru wa Polisi yo muri ako gace
Munyakabuga Innocent Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kirehe yasabye umuryango wita kuri Akariza Blessing kumwitaho by’umwihariko kuko ari umwana wabayeho mu buryo budasanzwe. Ati “Umwana agomba guhabwa ibere kuva akivuka, kugeza ku mezi atandutu. Nyuma y’ayo mezi ni bwo agomba guhabwa imfashabere, akenshi tubasaba ko bahera ku tuntu tworoshye, imbuto, Jus,... ariko agomba kwitabwaho kugira ngo atazagira imirire mibi.”
Iyamuremye Antoine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore yashimye igikorwa Ndayisaba Fabrice yakoze cyo kwita ku mwana nyina yariye ataye, avuga ko nk’ubuyobozi biyemeje gufatanya na we kwita kuri uyu mwana. Ndayisaba Fabrice wiyemeje kwita kuri Akariza Anaëlle yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mwana yamugize uwe kandi yumva ari inshingano ze kumuha ibyo akeneye byose. Ati:
Niyemeje kumufasha, nzakomeza kumufasha muri byose; kandi azavamo umuntu ukomeye, akivuga twahise tumushyiriraho Ikigega kitwa Anaëlle Foundation kizita ku burenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa.
Umwe mu baturanyi bakuye uyu mwana mu musarane atanga ubuhamya bw'uko byagenze
Ndayisaba Fabrice Foundation ni Umuryango wita ku bana, umaze imyaka 10 ishinzwe na Ndayisaba Fabrice, kuri ubu ufite imyaka 22 y’amavuko. Ndayisaba Fabrice Foundation ifasha abana basaga 100 b’abahungu n’abakobwa, baturuka hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w'umurenge ateruye uyu mwanaUmuyobozi w'ibitaro ateruye uyu mwanaNdayisaba Fabrice Eto'o ateruye uru ruhinjaUmukuru wa Polisi muri aka gace ateruye uyu mwana
Abana bo muri aka gace bari bahuriye ku murenge basangira ubunaniUmubyeyi w'uyu mwana amuteruye ari kumwe n'ababyeyi be biyemeje kuba hafi uyu mwana warokotse ku bw'ImanaAbatabaye uyu mwana bakamukura mu musarane bashimiwe imbere y'abaturage
TANGA IGITECYEREZO