Ibi umunyamakuru yabibajije Edouce Softman ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cya Riderman, iki gihe uyu muhanzi yabajijwe niba adaherutse kuva iwabo kwereka ababyeyi umukunzi bitegura kurushinga maze Edouce yanga kubyemera ariko nanone yanga kubihakana. Abajijwe niba koko hari umukobwa usanzwe uba i burayi bari mu rukundo ku buryo bitegura kurushinga, Edouce Softman yatangaje ko uyu mukobwa ahari ariko yanga kumutangaza.
Edouce Softman ubwo yari mu gitaramo cya Riderman
Edouce abajijwe niba hari ubukwe ateganya muri iyi minsi yabyemereye Inyarwanda.com gusa yirinda kugira byinshi abutangazaho avuga ko igihe nikigera azabutangaza. Tubibutse ko Edouce Softman mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ni wowe wanjye’ binavugwa ko iyi ndirimbo yayituraga umukunzi we bagiye no kurushingana.