Ubukwe bwa William Kadu na Mwiza Brenda byitezwe ko buzaba muri Mutarama 2018, aho tariki 13 Mutarama 2018 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera i Masaka mu gihe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wo utegenyijwe ku gicamunsi cy’uwo munsi mu rusengero rwa EEAR Remera, mu gihe abatumiwe nyuma y’iyo mihango bazakirirwa muri Pinacle Gardens iri Kimironko.

Ubutumire mu bukwe bwa William Kadu
William Kadu cyangwa kwikiriza William nk'uko ariyo mazina ye amaze igihe ari umunyamakuru wa Radio Flash fm mu gisata cy’imikino cyane akaba yaramamaye mu kogeza imipira afatanyije na Mahoro Nasri, uyu munyamakuru n’umukunzi we mu mpera z’iki cyumweru turangije berekanywe mu rusengero basanzwe basengeramo rwa EEAR Remera mu Giporoso.
REBA AMAFOTO:
William Kadu hagati ari muri studio na Mahoro Nasri ndetse na Rugangura Axel
William Kadu umunyamakuru wa Flash Fm 


'Save the date' y'ubukwe bwa William Kadu
