Muri iyi minsi itsinda rya Urban Boys riri kurwana no kuziba icyuho ryasigiwe na Safi Madiba wamaze kurivamo. Kuri ubu Nizzo Kaboss na Humble Jizzo ni bo basigaranye itsinda rya Urban Boys aho baherutse gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere batari kumwe na Safi bise ‘Mpfumbata’ ndetse kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho yayo.
Ubwo bafataga amashusho y’indirimbo yabo ‘Mpfumbata’ Urban Boys babwiye Inyarwanda.com ko bashaka gukora ibintu bikomeye ndetse bagashyira muzika yabo ku rwego rwo hejuru ku buryo abafana babo batazigera bicwa n’irungu. Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuziki wabo ugume ku rwego wahozeho.
Humble Jizzo mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo
Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze mu gihe Humble Jizzo umwe mu bagize iri tsinda ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaherekeje umufasha we Amy Blauman wagiye kwibaruka, icyakora nawe ubwo yajyaga kuva mu Rwanda yatangarije Inyarwanda.com ko asize bakoze ibikorwa byinshi ku buryo Nizzo Kaboss agomba gusigara abikurikiranira hafi.
REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO MPFUMBATA YA URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO