Naasson ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu myaka ishize. Yakoze indirimbo nyinshi zinyuranye zakunzwe icyakora yari amaze umwaka urenga adashyira hanze indirimbo iyo ariyo yose, gusa nyuma y’umwaka uyu muhanzi yaje gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘ Emera tujyane’.
Iyi ndirimbo nshya ya Naasson ‘Emera tujyane’ iri kuri album ye nshya ngo yakoze mu buryo bwa ‘Accoustic’ aho yayikoze yose ayicurangishije gitari. Nkuko yabibwiye Inyarwanda.com ngo iyi album ye nshya iriho indirimbo z’urukundo kimwe n’izo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi ngo ni ibintu yakoze mu buryo bwo guhindura imikorere yari asanganywe.
Iyi ndirimbo yanatangiye kuyifatira amashusho
Naasson aganira na Inyarwanda yatangaje ko kuba yari amaze umwaka adashyira hanze indirimbo ari uko yari akireba uko yahindura imikorere ariko magingo aya abakunzi ba muzika ngo ntazongera kubatenguha na rimwe cyane ko Album yose yamaze kuyikoraho ku buryo ubu igitahiwe ari ugushyira hanze indirimbo ze no kuzikorera amashusho.
TANGA IGITECYEREZO