P Fla yafunguwe nyuma y’umwaka yari yarakatiwe–AMAFOTO

Imyidagaduro - 08/12/2017 2:37 PM
Share:

Umwanditsi:

P Fla yafunguwe nyuma y’umwaka yari yarakatiwe–AMAFOTO

Tariki 13 Ukuboza 2016 ni bwo P Fla yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Hip Hop yaje gukatirwa umwaka wose afunze, igihano yarangije kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017 dore ko ari bwo yarekuwe.

Akigera hanze P Fla yasanganiwe n’inshuti ze magara arizo Bull Dogg ndetse na Fireman banabanye mu itsinda rya Tuff Gangs. Usibye aba ariko ububyeyi wa Hakizimana Amani (P FlA) nawe yari mu bagiye gusanganira uyu musore wamamaye mu njyana ya Hip Hop.

P Fla yakunze kumvikana avuga ko nyuma yo kuva muri gereza hari ibikorwa byinshi agiye gukora kandi afite icyizere ko abanyarwanda bazamuha umwanya bakumva ibihangano bye bishya. Uyu muraperi ukunzwe na benshi ariko batemera imico ye arangije igihano cy’umwaka wuzuye afungiye muri gereza ya Mageragere azira icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

REBA AMAFOTO UBWO YARI AREKUWE:

p fla

P Fla akiva muri gereza

p flaMama we ari mu bamwakiriyep flaBull Dogg na Fireman mu bamwakiriye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...