Akigera hanze P Fla yasanganiwe n’inshuti ze magara arizo Bull Dogg ndetse na Fireman banabanye mu itsinda rya Tuff Gangs. Usibye aba ariko ububyeyi wa Hakizimana Amani (P FlA) nawe yari mu bagiye gusanganira uyu musore wamamaye mu njyana ya Hip Hop.
P Fla yakunze kumvikana avuga ko nyuma yo kuva muri gereza hari ibikorwa byinshi agiye gukora kandi afite icyizere ko abanyarwanda bazamuha umwanya bakumva ibihangano bye bishya. Uyu muraperi ukunzwe na benshi ariko batemera imico ye arangije igihano cy’umwaka wuzuye afungiye muri gereza ya Mageragere azira icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
REBA AMAFOTO UBWO YARI AREKUWE:

P Fla akiva muri gereza
Mama we ari mu bamwakiriye
Bull Dogg na Fireman mu bamwakiriye
