Ama G The Black, umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, muri iyi minsi ari mu myiteguro y’ubukwe bwe butegerejwe kuba tariki 24 Ukuboza 2017. Kuri ubu uyu muraperi yamaze gutangaza ko atazitabira igitaramo yari yatumiwemo kigahurirana n’ubukwe bwe kabone ko yari yarishyuwe ibihumbi makumyabiri yaranayafashe.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com gusa akanga gufatwa amajwi cyangwa amashusho Ama G The Black yatangaje ko atazitabira igitaramo cy’uyu muhanzi kabone ko yari yamwitabaje akanamwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri y'amanyarwanda (20000frw). Ama G The Black yatangaje ko impamvu atazitabira igitaramo cy’uyu muhanzi ari uko yagishyize ku matariki amwe n’ubukwe bwe dore ko kizaba tariki 24 Ukuboza 2017 umunsi umwe n’uw'ubukwe bwe.
Ama G The Black mu mvugo ye yagize ati”Ni gute narangiza ubukwe ngahitira mu gitaramo ntibibaho ntibishoboka,twari twarumvikanye ko igitaramo cye kizaba tariki 24 Ugushyingo 2017 arakimura agishyira mu Ukuboza 2017 ukwezi k’ubukwe bwanjye. Yampaye 20000frw ubwo nayashaka azaze nyamuhe ariko nta gitaramo cye nzitabira.” Ibi Ama G The Black yabiganirizaga inshuti ze zirimo n’abanyamakuru abateguza ko atazitabira iki gitaramo.
Ubukwe bwa Ama G The Black bwabaye imbogamizi ku gitaramo cya Pedro Someone
Ama G The Black ari kwitegura ubukwe bwe n’umukunzi we mushya witwa Liliane. Iki gitaramo Pedro agiye gukora azaba amurika Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo cumi n’eshatu gusa uko iminsi yicuma ni ko imbogamizi zitangiye kuza nkaho Ama G The Black yabaye atangaje ko atazakitabira.
TANGA IGITECYEREZO