Kuribwa umugongo muri iki gihe byibasira abantu benshi bitewe n’ubuzima bw’iki gihe aho usanga umubare munini cyane cyane w’abakiri bato bakora bicaye, bakarya bicaye, bakagenda bicaye muri make ubuzima bwabo igihe kinini buba ari ukwicara,
Ibi ngo bigabanya cyane imibereho myiza ndetse n’ubuzima bwiza muri rusange bikaba bigira n’ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko kubabara umugongo biri mu byiciro bitandukanye harimo ubworoheje hakaba n’ubukomeye bukaba bushobora kugera kuri buri wese hatitawe ku myaka ye y’ubukure
Ese ni bande bakunze kwibasirwa n’umugongo kurusha abandi?
Mu gushaka kumenya byinshi kuri ubu burwayi twegereye HABAKUBAHO Desire, umuganga mu ivuriro relax life center maze atubwira ko bamwe mu bakunze gufatwa n’uburwayi bw’umugongo harimo ababyibushye birengeje urugero, abahora bicaye, abanywi b’itabi n’abahora kuri stress ikabije.
Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara
Ibimenyetso byo kuribwa umugongo ngo bigenda bitandukana bitewe n’urwego rw’uburwayi umuntu agezeho nkuko muganga Desire abivuga, muri byo harimo:
• Kubabara imikaya
• Kutabasha gutambuka neza cg guhindukiza umugongo
• Ububabare bugenda bugaruka mu gice cy’umugongo
• Uburibwe bugenda bukagera mu matako n’amaguru
Ese uburwayi bw’umugongo bushobora gukira butundu?
Kuribwa umugongo akenshi ngo birakira kandi bikaba hadakoreshejwe imiti, mu gihe kingana n’ibyumweru 2, gusa iyo bishize ukiribwa cyane ni ngombwa kugana kugirango hasuzumwe neza ikibitera kuko hari igihe biba ari amarenga y’ubundi burwayi
Ni gute wakwirinda kuribwa umugongo ?
Kumenya icyaguteye umugongo ukakirinda nibwo buryo bwa mbere bwo kwirinda ko ubwo buribwe bwakomera cg bwazagaruka.
Nubwo abantu bose guhera ku bana, bashobora kurwara umugongo, hari ibintu bimwe na bimwe bigushyira mu kaga ko kurwara cyane, urugero :
• uko imyaka igenda ishira ninako kuribwa umugongo bigenda biza, guhera ku myaka 30 na 40 gutyo
• Kunywa itabi bituma umubiri utageza neza intungamubiri muri diske z’umugongo
• Indwara zimwe na zimwe z’amagufa nka arthritis na kanseri zishobora gutera ubu bubabare .
• Ibiro birengeje urugero bishyira mu kaga umubiri cyane cyane ku gice cy’umugongo.
Twabibutsa ko ubu mu Rwanda habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe yagufasha guca ukubiri n’ububabare bw’umugongo mu gihe gito cyane, ushobora kugana ivuriro relax life center I Kigali ugeze remera Muri gare uzamuka umuhanda w’amabuye ukareba ibumoso haruguru y’ishuri rya primary
TANGA IGITECYEREZO