Umubajije impamvu yahisemo guhindura izina Gitego akubwira ko ari ikimenyetso ku bakunzi ba muzika ko agiye gutangira bundi bushya ndetse agatangira nk’umuhanzi mushya agashyira imbaraga mu muziki abafana b’umuziki bakamwakira nk’umuhanzi mushya kandi nawe asanga ari mushya cyane ko asanga ameze nk’umuntu uvutse bundi bushya. Gitego ati:
Mu kugaruka muri muzika byansabye imbaraga nyinshi, kwikuramo ko nigeze kuririmba kumva ko ngomba kuza bundi bushya byaramvunnye ariko ubu meze nk’uvutse bundi bushya bityo ntakindi kinzanye mu muziki usibye gutera ikirenge mu cyo abavandimwe bakora injyana bagezeho kugira ngo turebe ko twafatanya guteza imbere muzika nyarwanda.
Winner ku ikubitiro nyuma yo kugaruka mu ruhando rwa muzika yinjiranye mu muziki indirimbo nshya yise ‘Selecta’ iyi akaba yarayikoranye na Social Mula umwe mu baririmbyi bagezweho mu Rwanda muri iyi minsi.
UMVA HANO INDIRIMBO SELECTOR YA WINNER AFATANYIJE NA SOCIAL MULA